Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wagaragayemo impinduka nyinshi

Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wagaragayemo impinduka nyinshi

Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wagaragayemo impinduka nyinshi

Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wagaragayemo impinduka nyinshi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanganyije na Kenya 0-0 mu mukino wa gicuti wa FIFA wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere sa 18:00 zumugoroba.


Amavubi yatangiye umukino ahinduranyije abakinnyi benshi ugereranyije n’abari basanzwe babanza mu kibuga. Umutoza yari yabanje mu kibuga Hakizimana Adolphe, Uwumukiza Obed, Nkulikiyimana Darryl, Niyigena Clement, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Samuel Gueulette, Iradukunda Elie, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Biramahire Abeddy.


Mu minota ya mbere, Amavubi yakunze kugira umupira no kuwutambutsa neza, nubwo byakorwaga cyane mu kibuga cyayo.


Ku munota wa 10, Kwizera Jojea yateye koroneri, abasore ba mavubi Nashizeho umutwe, umunyezamu wa Kenya akuramo umupira wari ushobora kuvamo igitego.


Kenya nayo yakomeje gushaka uburyo imbere y’izamu ry’Amavubi. Aho batakaga baciye mumande maze stanely Wilson agerageza ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.


Ku munota wa 42,  Hakizimana Adolphe na Imanishimwe Emmanuel Ntabwo bumvikanye neza ku mupira wumuterekano warutewe nabasore ba keny naze bituma Ryan Wesley Ogam Rabok abona uburyo bwo kurekura ishoti. Gusa Uwumukiza Obed yahise atabara neza, akumira ubwo buryo.


Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko bose ubonako bashaka kubona itsinzi.


Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Amavubi yakoze impinduka aho Muhire Kevin, Uwumukiza Obed, Biramahire Abeddy na Samuel Gueulette basimbuwe na Byiringiro Jean Gilbert, Joy Lance Mickels, Bizimana Djihad na Hakim Hamiss.


Nyuma, umutoza yakomeje guhindura ikipe, havamo Iradukunda Elia Tatou, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Hakizimana Adolphe, hajyamo Leroy Jacques Mickels, Mbonyumwami Taiba, Niyongira Claude na Niyongira Patience.


Muri aba bakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura, Mugisha na Ange Byiringiro ni bo bonyine batabonye umwanya wo gukina, mu gihe abandi bose bari ku rutonde rw’abasimbura bakinnye.


Ku munota wa 69, Leroy Jacques Mickels yabonye uburyo bwo kugerageza ishoti, ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato nyuma yakazi gakomeye Kari gakozwe na hamisi hakimu wakinnye neza hagati mukibuga 


Nubwo impinduka zakozwe ku mpande zombi, nta kipe yabashije kubona igitego mu minota 90, umukino urangira Amavubi 0-0 Kenya.


Uyu mukino wari mu rwego rwo kwitegura imikino ikomeye iri imbere. Amavubi azongera gukina ku 11 Ugushyingo 2026, aho azahura na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027  kizabera mu b’ibihugu bi tatu aribyo Kenya, Tanzania na Uganda.


Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now