APR FC yatatse kwibirwa nkana i Rubavu

APR FC yatatse kwibirwa nkana i Rubavu

APR FC yatatse kwibirwa nkana i Rubavu

APR FC yatatse kwibirwa nkana i Rubavu
Nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ubuyobozi bwa APR FC bwagaragaje ukutanyurwa n’imisifurire y’uyu mukino.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, yavuze ko nubwo ikipe ye yakinnye neza kandi igashaka intsinzi, hari ibyemezo byafashwe n’abasifuzi byagize ingaruka ku byavuye mu mukino.

Ati “Igitego twatsinzwe ni penaliti yatanzwe kandi nta kosa ryabereye mu rubuga rw’amahina nkurikije uko njye nabibonye, kandi abasifuzi ni bo bari bahegereye [kundusha] ku buryo bari kubibona neza kurushaho.”

Yakomeje avuga ko n’igitego cya kabiri ikipe ye yatsinze mu gice cya kabiri cyanzwe ku mpamvu zitamunyuze.

Ati “Uze kureba neza hari abakinnyi ba Rutsiro FC inyuma. Ntabwo abacu ari bo bari begereye umunyezamu umupira uva kuri Kiwanuka."

Ibi byemezo bitanyuze benshi mu bakunzi ba Nyamukandagira ni na byo byatumye Brig. Gen. Rusanganwa avuga ko "mvuze ko ibyemezo byafashwe byari ubushake kurusha kwibeshya ntabwo naba ndengereye.”

Nta minsi itambutse APR FC ivuze ko itari kubanirwa n'imisifurire! Nyuma y'umukino w'Urucaca, APR FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa kuko itishimiye ibyemezo byafatiwemo, birimo ikarita y'umutuku yahawe Ssekiganda Ronald ndetse na penaliti iyi kipe ivuga ko yakabaye yarahawe ku ikosa ryakorewe Denis Omedi.

FERWAFA yabasubije ko amashusho y'umukino atagaragaza neza akarengane k'iyi kipe, bityo ko nta kindi cyakorwa.

Ibi ntibyanyuze ubuyobozi bw'iyi kipe yambara umukara n'umweru, kuko yahise itanga ubujurire muri FERWAFA, isaba ko hashyirwaho komisiyo yigenga kandi idafite aho ibogamiye, kugira ngo isuzume imyanzuro yafashwe n’abasifuzi bayoboye uwo mukino banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira.

Kuri ubu iyi kipe y'ingabo iri ku mwanya wa karindwi n'amanota umunani, mu gihe Rutsiro FC yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Umukino uzakurikiraho ku ruhande rwa APR FC ni uwo bazakiramo mukeba, Rayon Sports, tariki 8 Ugushyingo 2025.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now