APR FC yaburiye intsinzi kuri Rutsiro ya nyuma

APR FC yaburiye intsinzi kuri Rutsiro ya nyuma

APR FC yaburiye intsinzi kuri Rutsiro ya nyuma

APR FC yaburiye intsinzi kuri Rutsiro ya nyuma
APR FC yongeye gutakaza amanota nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’Ingabo yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cya Denis Omedi, washyizemo umupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka, ariko ku munota wa 41 Rutsiro FC yishyura kuri penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Jean Claude "Rutsiro", nyuma y’uko Mumbele Mbusa Jeremie akoreweho ikosa.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi, ariko ubwugarizi bwa Rutsiro FC bwitwara neza kugeza umukino urangira amakipe yombi anganya.

Ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya APR FC inganyije, nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports mu cyumweru gishize. Kuri ubu ni iya karindwi ku rutonde rwa Shampiyona, aho ifite amanota arindwi, mu gihe Rutsiro FC ikiri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri gusa.

Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC ni we watowe nk’Umukinnyi w’Umukino kubera uruhare rukomeye yagize mu gutsindira ikipe ye igitego cyo kunganya.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Musanze FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2–0, naho Police FC inganya na Mukura VS igitego 1–1.

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru, kuri Stade Umuganda Marines FC izahakirira Rayon Sports saa Cyenda. Gicumbi izakira Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda, nyuma yaho saa Kumi n'Ebyiri n'igice AS Kigali ihakirire Kiyovu Sports.

Police FC ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 16.






























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now