Umunya-Maroc Achraf Hakimi yegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza wa Afurika mu bagabo mu mwaka wa 2025, mu muhango wabereye i Rabat, ibihembo byinshi bigasigara muri Maroc.
Hakimi w’imyaka 27, ukinira Paris Saint-Germain, yahigitse Mohamed Salah wa Misiri na Victor Osimhen wa Nigeria, nyuma y’umwaka w’intsinzi wahesheje PSG igikombe cya Shampiyona y’u Bufaransa ndetse n’icya UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka y’iyi kipe.
Ni ubwa mbere kuva mu 1998 Maroc yongeye kubona umukinnyi wegukana iki gihembo, hakaba hari hashize imyaka 27 Mustapha Hadji agihawe.
Uyu myugariro yavuze ko yifuza ko yakira imvune vuba kugira ngo azitware neA mu Gikombe cya Afurika cya 2025 kizabera iwabo, aho Maroc yifuza kwegukana iri rushanwa bwa mbere kuva mu 1976.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y'abagore ya Maroc, Ghizlane Chebbak, yegukanye igihembo cy’Umukinnyikazi Mwiza wa Afurika, aba Umunya-Maroc wa mbere ubigezeho mu bagore kuva iki igihembo cyashingwa mu 2001.
Chebbak, w’imyaka 35, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cya Afurika cya 2024 ryabereye iwabo, harimo n’icyo yatsinze ku mukino wa nyuma batsinzwemo na Nigeria ibitego 3-2.
Nigeria na yo ntiyatashye imbokoboko, kuko Chiamaka Nnadozie wa Brighton yegukanye igihembo cy’Umunyezamu Mwiza mu bagore ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Mu bindi bihembo byatanzwe kandi, Bubista utoza Cape Verde, yahawe igihembo cy’Umutoza Mwiza nyuma yo gufasha iki gihugu kubona itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2026 ku nshuro ya mbere.
Othmane Maamma ukinira Watford, wahesheje Maroc Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20, yahawe igihembo cy’Umukinnyi Mwiza ukiri muto.
Abakuru b’ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda; William Ruto, Samia Suluhu Hassan na Yoweri Museveni, bahawe igihembo cy’Indashyikirwa kubera uruhare bagize mu gutegura irushanwa rya CHAN ya 2024. Ni na bo bazakira Igikombe cya Afurika cya 2027.
Urutonde rw’abahembwe muri CAF Awards 2025
Umukinnyi Mwiza mu bagabo: Achraf Hakimi
Umukinnyikazi Mwiza mu bagore: Ghizlaine Chebbak
Umutoza Mwiza mu bagabo: Bubista
Umunyezamu Mwiza mu bagabo: Yassine Bonou
Umunyezamu Mwiza mu bagore: Chiamaka Nnadozie
Ikipe y’Igihugu y’Abahungu: Maroc U-20
Ikipe y’Igihugu y’Abagore: Nigeria
Ikipe ya Club y’Abagabo: Pyramids (Misiri)
Umukinnyi Mwiza mu Mikino ya Clubs: Fiston Mayele
Umukinnyi Mwiza ukiri muto: Othmane Maamma
Umukinnyikazi ukiri muto: Doha El Madani
Igitego cy’Umwaka: Clement Mzize (Young Africans)





