Bakame yatandukanye na Rayon Sports

Bakame yatandukanye na Rayon Sports

Bakame yatandukanye na Rayon Sports

Bakame yatandukanye na Rayon Sports

‎Ndayishimiye Eric wamamaye nka Bakame, wari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya Rayon Sports, yatandukanye n'iyi kipe nyuma yo gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje bitewe no kutumvikana n'ubuyobozi ku nshingano nshya yari ahawe zo kujya gutoza abakiri bato.



Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike Gikundiro itangaje ko yahaye akazi Umufaransa Hugo Tricárico nk'umutoza mushya w'abanyezamu mu ikipe nkuru.



‎Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2026, Bakame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, bigamije kumvikana ku mikorere. Ubuyobozi bwamubwiye ko umutoza mukuru Haringingo Francis yifuza gukorana n’umutoza umwe w’abanyezamu mu ikipe nkuru, bityo asabwa kujya gufasha ikipe y'abatarengeje imyaka 20.



Bakame yahise abatera utwatsi, agaragaza ko amasezerano yasinye ari ay'ikipe nkuru bityo ko adashobora kumanuka mu bana. Ibi byatumye impande zombi zemeranya gutandukana, aho ikipe igomba kumwishyura umushahara w'amezi atatu nk'uko bikubiye mu masezerano.



‎Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yemeje aya makuru y'itandukana ry'iyi kipe na Bakame wari wayigezemo nk'umutoza muri Kamena 2025.



‎Bakame atandukanye na Rayon Sports asizemo amateka akomeye, kuko mbere yo kuyibera umutoza, yayikiniye nk'umunyezamu ngenderwaho kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu 2018.



Muri icyo gihe cyose, yafashije iyi kipe yambara ubururu n'umweru kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona y'u Rwanda.





Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now