Ikipe y'Igihugu ya Brazil yegukanye Igikombe cy'Isi inshuro eshanu, yatangiye irushanwa rya 2026 itungurwa nyuma yo kunganya na Maroc igitego 1-1 mu mukino w'Itsinda C wabereye kuri MetLife Stadium mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.
Maroc ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 21 binyuze kuri Ismael Saibari warobye umunyezamu Alisson nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Brahim Diaz aciye hagati ya ba myugariro, mbere y'uko Vinicius Junior yishyurira Brazil ku munota wa 32 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ahawe umupira na Bruno Guimaraes.
Uyu mukino warebwe n'abafana 80,663 mu Mujyi wa New York wabaye uwa mbere Vinicius Junior atsindiyemo Brazil ariko ntiyegukane intsinzi kuko mu nshuro umunani zabanje ubwo yabikoraga iyi kipe yatahaga yizeye amanota atatu.
Umutoza wa Brazil Carlo Ancelotti ntiyishimiye imikinire y'ikipe ye by'umwihariko mu gice cya mbere, bituma anakura mu kibuga Casemiro igice cya kabiri kigitangira.
Yagize ati "Ntekereza ko tutatangiye neza, ndahangayitse ho gato. Twatakaje imipira myinshi ariko twitwaye neza mu gice cya kabiri cy'umukino wari ugoye kuko Maroc ni ikipe nziza. Sinishimye cyane kuko nari niteze itangira ryiza, ariko ibi bibaho ndetse ubu ngiye kwibanda ku mukino utaha."
Kapiteni wa Maroc Achraf Hakimi we yashimye uko bitwaye, avuga ko bagiye gukomeza kwigira ku makosa.
Ati "Ntabwo byari byoroshye kuko ni kimwe mu bihugu bihabwa amahirwe. Twanganyije ariko twishimiye uko twitwaye kandi tugomba gukomeza kureba ibyiza no kwigira ku makosa yacu."
Undi mukino w'iri Tsinda C warangiye Scotland yibitseho amanota atatu itsinze Haiti igitego kimwe ku busa.




