Kugaruka k’uyu mukinnyi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, guhagaritse umwuka mubi wari utangiye gututumba hagati ye n’ikipe, mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Rayon Sports icakirane na APR FC mu mukino wa FERWAFA Super Cup.
Uku kugaruka kuje gukurikira ubutumwa bukaze Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yari aherutse gutanga.
Ubuyobozi bwari bwafashe icyemezo cyo kumuha itariki ntarengwa ya 5 Mutarama 2026 yo kuba yageze i Kigali, bitaba ibyo agafatwa nk’uwataye akazi.
Rayon Sports yari yatangiye gukeka ko Fall Ngagne yaba yarabeshye impamvu y’urugendo rwe.
Uyu mukinnyi yari yasabye uruhushya rwo kujya muri Sénégal kwita kuri nyina urwaye, ariko nyuma haza kuza amakuru avuga ko ibyamujyanye bishobora kuba bitandukanye n’ibyo yasabiye uruhushya.
Gakwaya yagize ati "Ikibazo cye twagihariye ushinzwe ibijyanye n’inyungu ze tumuha igihe ntarengwa... Nataza tuzafata indi myanzuro. Naramuka atahageze ubwo bizaba bigaragaye ko adashaka akazi."
Nubwo yagarutse, haracyari urujijo niba umutoza azamwifashisha ku mukino wa Super Cup uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama.
Impamvu nyamukuru ni uko Fall Ngagne amaze igihe kirekire adakina. Aheruka mu kibuga muri Gashyantare 2025 ubwo yavunikiraga mu mukino w’Amagaju FC.
Mbere y’iyo mvune, ni we wari igisubizo cya mbere cya Gikundiro dore ko yari amaze gutsinda ibitego 13 muri Shampiyona.
Yari yatangiye imyitozo yoroheje muri Nzeri 2025 mbere y’uko asaba uruhushya rwo kujya iwabo, ibintu byakuruye izi mpaka zose.
Kugaruka kwe bihuriranye n’uko Rayon Sports yamaze gukomorwa na FIFA ku bihano byo kwandikisha abakinnyi, bityo akaba aje guhatana n’abashya barimo Bienvenu Vigninou kugira ngo yongere kubona umwanya ubanzamo.
