FIFA yongeye guhana Rayon Sports yihanukiriye

FIFA yongeye guhana Rayon Sports yihanukiriye

FIFA yongeye guhana Rayon Sports yihanukiriye

FIFA yongeye guhana Rayon Sports yihanukiriye

‎Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ryafatiye ikipe ya Rayon Sports ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya kugeza mu mpeshyi y'umwaka wa 2027.

‎Ibi bihano bitunguranye bije nyuma y'iminsi mike iyi kipe ikomorewe, ubwo yari imaze kwishyura miliyoni 23 Frw yari ibereyemo uwahoze ari umukinnyi wayo Souleymane Daffé.

‎Ibi bitumye Gikundiro iba ikipe ya kabiri mu Rwanda igaragara kuri uru rutonde rwa FIFA nyuma ya Vision FC yafatiwe ibihano mu 2025.

‎Amakuru yabanje gushyira mu majwi ko uyu mwanzuro waturutse ku kirego cy'umunyezamu Drissa Kouyaté usanzwe ukinira iyi kipe.

‎Hari n'andi makuru ahuza ibi bihano n'umwenda wa miliyoni 20 Frw iyi kipe igifitiye umutoza Afahmia Lotfi wigeze kuyigeza mu nkiko ayishinja kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

‎Iyi kipe kandi ivugwamo ubwumvikane buke hagati yayo na Kitoko Faustin Likau wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bapfa uwishyura itike y'indege imuzana mu Rwanda.

‎Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise busohora itangazo buhakana amakuru y'uko yarezwe na Drissa Kouyaté, bwemeza ko ibibazo byari bihari byakemutse binyuze mu bwumvikane.

‎Iri tangazo ryagize riti "Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gushyikiriza FIFA inyandiko zemeza ubwumvikane bwagezweho hagati y’impande zombi."

‎Iyi kipe yashimangiye ko uyu munyezamu nta kibazo na kimwe bafitanye bityo akaba akomeje akazi ke nk'ibisanzwe.

‎Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Rayon Sports kuko yari imaze gusinyisha abakinnyi bashya 15 n'abatoza bungirije barimo Habimana Sosthène na Hugo Tricárico.

‎Kugeza ubu, iyi kipe iri mu mwiherero mu Karere ka Gicumbi yitegura umukino wa gicuti na Gor Mahia yo muri Kenya uteganyijwe kuri Rayon Day tariki 18 Nyakanga.

‎Uyu mukino ni wo uzayifasha kwitegura amarushanwa akomeye arimo CECAFA Kagame Cup ndetse na CAF Confederation Cup.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now