Mu mpera z’ukwezi kwa 3 gushyira ukwezi kwa kane, nibwo Haringingo yanditse ibaruwa isesa amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports ndetse by’igitaraganya ahita yerekanwa muri Rayon Sports anatangiza akazi nk’umutoza mushya.
Gusa nyuma y’ibyo bise, Haringingo ntiyatoje umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC ubusa ku busa tariki ya 4 Mata 2026, nyuma y’uko FERWAFA imwimye ibyangombwa byo gutoza kubera ko yatambamiwe na Kiyovu Sports yamushinje kutubahiriza amasezerano bafitanye.

Haringingo yaherukaga muri Rayon Sports mu 2023 ubwo yayiheshaga igikombe cy'amahoro, ndetse akaba yifuza no kuyihesha icy'uyu mwaka
Rayon Sports yari yasabye ibyo byangombwa by’umutoza wayo mushya, yagaragaje kutishimira iki cyemezo, yongera gusaba FERWAFA kwemerera Haringingo gutoza mu gihe ikibazo kiri hagati ye na Kiyovu Sports.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo FERWAFA yahurije hamwe Haringingo Francis na Kiyovu Sports mu nama igamije kumvikanisha impande zombi.
Icya gihari, ni uko inzitwazo zose Haringingo yari afite zatumye ava Muri Kiyovu Sports ataganiriye n’ubuyobozi, zateshejwe agaciro kubera kujya kuva Muri Kiyovu binyuranyije n’amasezerano yari afitanye n’iyi kipe. Kiyovu Sports irasaba Haringingo kwishyura amafaranga y’amezi 4 yari asigaje, ndetse akishyura n’amande ya Miliyoni y’uko yagiye atubahirije ibikubiye mu masezerano.
Rayon Sports kuri iki cyumweru izasura ikipe yari afite zatumye Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, yifuza ko yaba ifite uyu mutoza usanzwe uri no gukoresha imyitozo.

Haringingo yavuye muri Kiyovu Sports impande zose zitabyumvikanyeho neza