Judah Fisher yavukiye mu Rwanda gusa yerekeza muri Amerika afite amezi icyenda gusa, Judah igihe kinini akimaze muri iki gihugu, aho arerwa n’ababyeyi b’abanyamerika (adoption) mu cyongereza.
Judah Fisher yavutse muri 2009, ashoboro gukina nka myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi. Ni umwe mubakinnyi Amavubi yahamagaye kugira ngo hitegurwe neza Cecafa yabatarengeje imyaka 17 igiye kubera muri Ethiopia.
Ababyeyi ba Judah Fisher bishimiye cyane ihamagarwa ry'umwana wabo, bavuga ko batewe ishema nawe, ndetse nawe ubwe yishimiye guhamagarwa mu Ikipe y'iguhugu cyamubyaye.