Ikipe ya Al Hilal yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ‎

Ikipe ya Al Hilal yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ‎

Ikipe ya Al Hilal yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ‎

Ikipe ya Al Hilal yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ‎
‎Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yageneye Abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure no kwifatanya na bo mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishimangira ko igihugu cyabaye intangarugero ku rwego rw'isi mu bumwe n'ubwiyunge.
‎Ubu butumwa bwashyizwe ahagaragara mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, umunsi u Rwanda n'inshuti zarwo batangiyeho Icyumweru cy'Icyunamo hibukwa ku nshuro ya 32 inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe mu minsi 100 gusa.
‎Binyuze mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yatangaje ko Chairman n'abandi bayobozi bagize Inama y'Ubutegetsi bifatanyije na Leta y'u Rwanda ndetse n'Abanyarwanda bose muri ibi bihe bikomeye.
‎Ubuyobozi bwa Al Hilal bwagize buti “Twihanganishije imiryango yabuze ababo. U Rwanda rwigaragaje nk’intangarugero mu kubabarira, kwiyunga, no kwanga amacakubiri, ivangura rishingiye ku ruhu n’irishingiye ku idini, rwemera kongera kubaho.”
‎Iri tangazo ryakomeje rishima intambwe igihugu kimaze gutera rishimangira uruhare rw'imiyoborere myiza muri uru rugendo rwo kwiyubaka. 
‎Ubu buyobozi bwongeyeho buti “Mu gihe twibuka aya mateka mabi, tunejejwe no kuba u Rwanda ari iguhugu cy’imibereho myiza mu mpande zose. Nshuti zacu z’u Rwanda, mukomeze iyo ntambwe iva ku buyobozi bwiza mukomeze urugendo rwo kongera kubaho.”
‎Kuri ubu Al Hilal Omdurman iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda n'amanota 55 nyuma y'iminsi 26 imaze gukinwa. 

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now