‎Ikipe ya Arsenal yifatanyije n'Abanyarwanda mu #kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi

‎Ikipe ya Arsenal yifatanyije n'Abanyarwanda mu #kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi

‎Ikipe ya Arsenal yifatanyije n'Abanyarwanda mu #kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi

‎Ikipe ya Arsenal yifatanyije n'Abanyarwanda mu #kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi
‎Ikipe ya Arsenal ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza yifatanyije n'Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibinyujije mu butumwa bwayo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri.
‎Ubu butumwa bwatanzwe tariki ya 7 Mata 2026 ku munsi u Rwanda n'Isi yose batangiraho Icyumweru cy'Icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri icyo gihe. 
‎Iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo amashusho agaragaramo abakinnyi bayo barimo Jurrien Timber, Christian Nørgaard, David Raya hamwe na Ben White, batanga ubutumwa bw'ihumure.
‎Muri aya mashusho, myugariro Jurrien Timber yatanze ihumure agira ati “Ku nshuro ya 32 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duha icyubahiro ababuze ubuzima kandi tukerekana ubufatanye bwacu n'Abanyarwanda.”
‎Arsenal ifitanye umubano wihariye n'u Rwanda binyuze mu masezerano yasinywe muri Gicurasi 2018 n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB). Ubu bufatanye bwatumye u Rwanda ruba umuterankunga wa mbere w'iyi kipe yambara ikirango cya 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso ku myenda y'ikipe nkuru ndetse n'iy'abatarengeje imyaka 23, hamwe n'ikipe y'abagore.
‎Aya masezerano yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha isura hamwe n'amateka by'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ibintu byatumye igihugu kinjiza amafaranga atari make aturuka mu rwego rw'ubukerarugendo.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now