Ikipe ya Tanzania yageze mu Rwanda yitabiriye imikino ya FIFA Series ‎

Ikipe ya Tanzania yageze mu Rwanda yitabiriye imikino ya FIFA Series ‎

Ikipe ya Tanzania yageze mu Rwanda yitabiriye imikino ya FIFA Series ‎

Ikipe ya Tanzania yageze mu Rwanda yitabiriye imikino ya FIFA Series ‎
‎Ikipe y’Igihugu ya Tanzania izwi nka Taifa Stars yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aho yitabiriye imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series 2026 igiye guhuza ibihugu umunani.
‎
‎Iyi kipe ni yo yasoje urutonde rw'ibihugu byose byagombaga kugera mu Rwanda yitabiriye iri rushanwa, ikaba yahageze ku mugoroba wo ku wa Kabiri. 
‎
Umutoza w'iyi kipe yazanye abakinnyi bakomeye basanzwe bafite amazina akomeye mu gihugu barimo umunyezamu wa Simba SC, Aishi Manula ndetse na Feisal Salum uzwi cyane nka Fei Toto. 
‎
Urutonde rw'ibihangange bya Taifa Stars byageze i Kigali kandi ruriho Mohamed Hussein Zimbwe, Bakari Nondo Mwamnyeto, Mdathir Yahya Abbas ndetse na Iddy Nado.
‎
‎Tanzania iherereye mu Itsinda B rigomba gukinira imikino yaryo kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo guhera ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026. 
‎
Iri tsinda kandi ririmo Macau, Aruba ndetse na Liechtenstein, ni ryo rizafungura iyi mikino ku mugaragaro guhera Saa Saba n’Igice z'amanywa (13:30).
‎
‎Itsinda A rigizwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Estonia, Grenada na Kenya rizakinira imikino yaryo kuri Stade Amahoro, iyi ikaba izatangira ku wa Gatanu guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (18:00). 
‎
Abakunzi ba ruhago bifuza kureba iyi mikino yose basabwe kugura amatike bifashishije telefoni zabo bakanda *939*3*2#, bagakurikiza amabwiriza.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now