Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’abagore ya basketball, Ineza Sifa, yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor’s degree) muri Grand Canyon University. Aho yabigezeho akiri muto ku myaka 24 yamavuko .
Uyu mukobwa wavukiye mu karere ka Musanze mu Rwanda, yagaragaje umuhate udasanzwe mu guhuza amasomo n’umwuga we wa basketball kuva akiri muto. Yatangiye amashuri abanza muri Kingdom School, akomereza icyiciro rusange (O’Level) kuri ES Ruhengeri na Lycée de Kigali (LDK), mbere yo gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize A’Level muri Georgia, mu mujyi wa Atlanta.
Mu rugendo rwe rwa siporo, Sifa akina ku mwanya wa guard, aho yanyuze muri FIU mbere yo gukinira Middle Tennessee Blue Raiders. Ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, aho akomeje kugaragaza urwego rwo hejuru mu marushanwa mpuzamahanga.
Isozwa ry’amasomo ye ni indi ntambwe ikomeye ituma arushaho kuba icyitegererezo cyiza ku rubyiruko, by’umwihariko abakobwa bifuza guhuza siporo n’uburezi. U Rwanda rukomeje kwishimira umusaruro w’abakinnyi barwo bageze ku rwego mpuzamahanga bafite ubumenyi n’ubunararibonye.
Taliki 22.04.2026 Ineza sifa nibwo hagiye amakuru hanze ko yasoje icyiciro cyambere cya kaminuza




