Justin Ikundabayo wari wirukanwe muri Rayon Sports akajya muri Muhazi, yagaruwe igitaraganya

Justin Ikundabayo wari wirukanwe muri Rayon Sports akajya muri Muhazi, yagaruwe igitaraganya

Justin Ikundabayo wari wirukanwe muri Rayon Sports akajya muri Muhazi, yagaruwe igitaraganya

Justin Ikundabayo ukina mu kibuga hagati yari yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Muhazi United, gusa akaba yagarutse muri iyi kipe ndetse kuri uyu wa kane akora imyitozo.

Justin Ikundabayo wari wirukanwe muri Rayon Sports akajya muri Muhazi, yagaruwe igitaraganya
Justin Ikundabayo ni umusore ukiri muto w’imyaka 20 y’Amavuko, akaba akina mu kibuga hagati nka nimero 6. Uyu musore yari muri Rayon Sports umwaka w’imikino 2024-25, ndetse akaba yari mu Basore bakiri bato iyi kipe yari ifite mu mibare yayo mu gihe kizaza.

Ubwo umutoza Afahmia Lotfi yageraga muri Rayon Sports Justin Ikundabayo ari mu bakinnyi yahise yirukana ikubagahu avuga ko ashaka kugura ba nimero 6 benshi kandi bakomeye. Justin yahise azinga utwangushye arikomereza ndetse atangira gushaka indi kipe. 

Ikipe ya Muhazi United yaje ku mubona ndetse bajya mu biganiro biganisha kuba yayikinira n’ubwo atari yagasinye a masezerano. Uyu musore yatangiye imyitozo ndetse atangira gukina imikino ya gicuti irimo uwo bakinnyi na Intare ndetse na Gicumbi FC. 

Nyuma byarangiye adakomezanyije na Muhazi United kubera kudahuza na Rubona utoza iyi kipe, bituma Justin umwaka w’imikino utangira nta kipe afite. 

Nyuma yaho umutoza Afahmia Lotfi ahagarikiwe na Rayon Sports, umuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo kugarura uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko ndetse akaba yasubukuye imyitozo kuri uyu wa kane tariki 6 Ugushyingo 2025.


 
Justin yageze mu ikipe ya Rayon Sports avuye i Muhanga mu ikipe ya The Winners ari naho yazamukiye   

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now