Uyu musore ukina asatira aca ku mpande, yasinyiye ‘Urucogoza’ mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, nyuma y’iminsi itatu yari ishize ibiganiro by’impande zombi bigeze kure.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rivaldo yemeje aya makuru, avuga ko ahise atangira akazi ako kanya.
Yagize ati “Yego, ubu namaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka ibiri, ndetse ndatangira imyitozo uyu munsi.”
Rivaldo yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ava muri Rayon Sports yari amazemo amezi atanu, ari uko yanze gahunda y’ubuyobozi yo kumutiza mu yandi makipe arimo na AS Kigali.
Yagize ati “Sinifuzaga gutizwa, bashakaga ko njya mu makipe bashaka harimo AS Kigali, mbabwira ko twatandukana burundu nkajya mu ikipe nifuza. Nanjye nabishakaga ko dutandukana kuko nifuzaga kubona umwanya wo gukina kandi muri Rayon Sports ntibyakundaga.”
Rivaldo aje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Kiyovu Sports, mu gihe hari amakuru avuga ko ishobora gutandukana na Kapiteni wayo, Hamis Cedric.
Nta gihindutse, uyu mukinnyi aragaragara bwa mbere mu mwambaro w’icyatsi n’umweru kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, ubwo Kiyovu Sports izaba yakira Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Rivaldo yijeje abakunzi ba Kiyovu Sports ko agiye “kunyeganyeza inshundura” akanongera umubare w’ibitego yatsindaga, dore ko muri Rayon Sports yari amaze gutsindamo igitego kimwe gusa kuva yayijyamo muri Nyakanga 2025 avuye muri Gasogi United.
Kugeza ubu, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 26, ikaba irushanwa amanota atandatu na Police FC ya mbere.

