Ibi bikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, imenyesha abanyamuryango ko iyi nama itakibaye nk’uko byari byateganyijwe.
Muri iyi baruwa, Perezida Nkurunziza yagize ati “Inteko Rusange isanzwe yagombaga kuba ku wa 27 Ukuboza 2025 yimuriwe mu kwezi kwa Mutarama, itariki n’aho izabera muzabimenyeshwa.”
Nubwo impamvu nyamukuru y’isubikwa ry’iyi nama itatangajwe, ubuyobozi bwibukije abanyamuryango ko batagomba kudohoka ku nshingano zo gushyigikira ikipe binyuze mu misanzu, kugira ngo ibikorwa byayo bikomeze kugenda neza.
Ibaruwa ikomeza igira iti “Tuboneyeho umwanya wo gushishikariza abanyamuryango gukomeza gutanga umusanzu w’ibihumbi 120 Frw.”
Iyi Nteko Rusange yari yitezweho kuba igicumbi cy’impinduka muri Urucaca, aho ku murongo w’ibyigwa hari hariho ingingo zirindwi zikomeye, zirimo kugezwaho raporo y’imari, kwemeza amategeko ngengamikorere mashya (Statuts) no kuzuza inzego za Komite Nyobozi n’iz’Inama y’Ubutegetsi.
Kuri ubu Kiyovu Sports ni iya gatanu n'amanota 22 ku rutonde rwa Shampiyona.