Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yatanze ishusho ya mbere ku bakinnyi bashya bari gukorana imyitozo n’iyi kipe, aho yagaragaje icyizere kuri Rutahizamu Muhammed Ssenoga Kagawa w’Umunya-Uganda, mu gihe yagaragaje ko mugenzi we w’Umunya-Misiri, Ally Ismael, agifite akazi katoroshye ko kuzamura urwego rw’ingufu.
Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, Lomami Marcel yagarutse kuri aba bakinnyi bombi Rayon Sports iri kwifashisha kugira ngo irebe ko yakemura ikibazo cy’ubusatirizi cyagaragaye muri iyi mikino ibanza ya shampiyona.
Agaruka kuri Ssenoga Kagawa ukomoka muri Uganda, uri mu biganiro bya nyuma n’ikipe, Lomami yahamije ko ari umukinnyi ugaragaza ubushake n’ubuhanga bwo kujya imbere, ibintu bishobora gufasha Gikundiro mu mikino yo kwishyura.
Yagize ati "Ni umukinnyi mwiza we. Nabonye akina ibintu bike ariko bijya imbere. We yarakoraga kuko n'uburyo namubonye mu bakinnyi nari mfite, yagaragaje ko hari ikintu ashobora kuzafasha."
Gusa, ishusho imvugo yahindutse ku Munya-Misiri, Ally Ismael, uri mu igeragezwa. Uyu mukinnyi bitazwi neza aho yakinaga, yagaragaye nk’uwasubiye inyuma mu bijyanye n’ingufu z’umubiri, ibintu byatumye atabasha gusoza imyitozo imwe n'imwe ku rwego rwifuzwa.
Lomami yagize ati "Uriya Munya-Misiri yaje adafite imyitozo. Hari imyitozo nashyizeho, asa nk'aho ananiwe. Ejo tuzongera tumurebe, ariko imyitozo ye iracyari hasi."
N’ubwo uyu Munya-Misiri yagaragaje intege nke, Lomami yavuze ko atahita amuca amazi burundu kuko hakiri igihe cyo kumwitaho no kumureba.
Yongeyeho ati "Ubwo ari gukorana imyitozo n'abandi, ashobora kuzagera ku rwego. Sinjye njyenyine uzareba, n'abandi bazareba ndetse n'umutoza uzaza azamureba. Haracyari igihe."
Kuri ubu Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona uzayihuza na Gorilla FC, ndetse ikaba itegereje Umutoza Mukuru mushya, Bruno Ferry, ugomba kugera i Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza, akaba ari na we uzagira ijambo rya nyuma ku igurwa ry’aba bakinnyi mbere y’uko isoko rifungura tariki 3 Mutarama 2026.






