Uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze,guhera saa Cyenda (15h00).
Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 15.000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VVIP, mu gihe abazicara mu myanya ya VIP bazishyura 5.000 Frw naho abazicara ku myanya yegereye VIP bazishyura 3000 naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 2.000 Frw."
Ibi biciro birareba gusa abazagura amatike kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 kugeza kuya 21 Gashyantare ni mugihe abazagura ku munsi wu mukino nyirizina ibiciro bizahinduka mu buryo bukurikira:
VVIP :20000, VIP 10000,REGULAR 5000, naho ahasanzwe bikaba 3000 frw.
Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939*3*1#. Musanze FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 12, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 11 mu mikino 5 ya shampiyona imaze gukina.

