Rutahizamu Noam Emeran ukina mu cyiciro cya mbere mu Buholandi yatangaje ko gushaka kubanza kwiyubaka no gukina ku rwego rw'ababigize umwuga ari byo byatumye atinda kwitabira ubutumire bwo gukinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi.
Uyu musore w'imyaka 23 wavuzweho kenshi ko yaba yaranze gukinira u Rwanda, yashyize umucyo kuri ayo makuru nyuma yo kwitabira umwiherero w'Amavubi uri kubera mu Misiri. Mu kiganiro cye cya mbere n'itangazamakuru, yasobanuye ko yashakaga kuza afite icyo agiye gufasha ikipe aho gushingira gusa ku izina rye.
Yagize ati "Byatwaye igihe kirekire kuko nashakaga kuba niteguye neza kugira ngo nze hari icyo mfasha ikipe; ntabwo ari ukuza gusa kuko nitwa Noam. Nashakaga kumva niteguye, kandi ubu ndumva niteguye kuko nakinnye imikino runaka ku rwego rw'ababigize umwuga, ntekereza ko cyari igihe cyiza cyo kuza."
Gufata uyu mwanzuro wo kwambara umwambaro w'u Rwanda ntibyabaye ibye wenyine kuko se umubyara, Emeran Fritz Nkusi wakiniye Amavubi mu bihe byashize, yabigizemo uruhare rukomeye binyuze mu biganiro yanagiranye n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Yagize ati "Yego rwose kuko mu by'ukuri twaganiriye twese [we na se] kuri uyu mwanzuro. Ntabwo ari umwanzuro nafashe njyenyine, twabikoze nk'umuryango nk'uko dusanzwe tubikora kandi yamfashije kuza hano."
Kwinjira mu ikipe bwa mbere byamuhaye ishusho nziza, yemeza ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye, icya nyina ndetse n'icya se.
Yakomeje ashimangira uburyo yakiriwe neza na bagenzi be, asanga ari umuryango umwe. Ati "Nakiriwe neza cyane na buri wese. Nta kindi narenzaho, ndumva meze nk'uri mu rugo kandi ibyo ni ingenzi cyane. Icyantangaje navuga ko ari uko buri wese ari hamwe n'abandi, nzi ko hari abakinnyi bakina hanze n'abakina mu Rwanda, ariko nta tandukaniro nigeze mbona; turi umuryango umwe."
Nyuma yo gukora imyitozo ya mbere agashima urwego rw'abakinnyi asanze mu Amavubi, Noam yijeje Abanyarwanda kuzatanga imbaraga ze zose mu kibuga yambaye uyu mwambaro, ndetse kandi nvo yiteguye kuzakinira kuri Stade Amahoro imbere y'abafana ibihumbi 45.
Yagize ati "Nzatanga 100%, 200% buri gihe cyose nzaba nje. Ndi hano gufasha ikipe kugera ku bintu byinshi. Nzatanga ibyiza byanjye byose buri gihe nkinnye."
Uyu mukinnyi abarizwa mu ikipe ya FC Groningen ikina mu cyiciro cya mbere mu Buholandi, akaba yarayigiyemo avuye mu bato ba Manchester United batarengeje imyaka 19 na 21.
Yahuje ishyaka azanye n'ishusho yishyizeho ku mubiri, yanditseho ijambo ry'Igifaransa 'résilience' risobanura kudacika intege, yemeza ko yahuye n'ibibazo byinshi mu mupira ariko agakomeza kwihangana ntiyemere kugwa hasi, ari na cyo ngo yizeye gukomeza gukora ngo afashe Amavubi kugera kure.


