Mu gice cya mbere, Paraguay ni yo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n'umutwe wa Julio Enciso. U Budage bwishyuye iki gitego binyuze kuri Kai Havertz, gusa uyu mukinnyi yaje guhusha penaliti mu gusoza umukino kimwe na Nick Woltemade ndetse na Jonathan Tah wateye hejuru y'izamu.
Ibi byabaye nyuma y'uko u Budage bwangiwe igitego mu minota y'inyongera, ubwo ikoranabuhanga rya VAR ryemezaga ko Waldemar Anton yakoreye ikosa umunyezamu Orlando Gill mbere y'uko Tah atsindisha umutwe.
Nubwo Manuel Neuer yakuyemo penaliti ya Fabian Balbuena, naho Antonio Sanabria agahusha indi ayiteye hanze ku ruhande rwa Paraguay, Jose Canale yatsinze penaliti ya nyuma y'intsinzi, aha iyi kipe itike yo gukina 1/8, aho izahura n'u Bufaransa cyangwa Suède.
Ibi bibaye amateka kuko ari inshuro ya mbere u Budage butsinzwe kuri penaliti mu Gikombe cy'Isi, ndetse bukaba bumaze imyaka 12 budatsinda umukino n'umwe mu cyiciro cyo gukuranamo kuva bwatwara igikombe mu 2014.


