Police FC yongeye kubabaza APR FC

Police FC yongeye kubabaza APR FC

Police FC yongeye kubabaza APR FC

Police FC yongeye kubabaza APR FC
‎Ikipe ya APR FC yakomeje urugendo rwayo rwo kutabona intsinzi muri iyi minsi nyuma yo kunganya na Police FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026.
‎Ni umukino warangiye mu buryo butangaje kuko APR FC yari yabonye igitego ku munota wa 66 gitsinzwe na Djibrill Ouattara, cyishyuwe mu minota y'inyongera yarenze ku yo umusifuzi yari yatanze mbere, ubwo kapiteni Nsabimana Eric uzwi nka 'Zidane' yatsindiraga Police FC ku munota wa 97.
‎Uyu kapiteni wa Police FC akimara gutsinda iki gitego yishimye akuramo umupira yari yambaye, bihita bimuhesha ikarita ya kabiri y'umuhondo yabyaye iy'umutuku, asohorwa mu kibuga n'umusifuzi Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' wayoboye uyu mukino.
‎Iki gitego cyo kwishyura cyakemanzwe cyane n'abafana ba APR FC bari buzuye stade biganjemo n'abayobozi b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu, bashinja umusifuzi kurenza iminota ine yari yabanje kongeraho. 
Icyakora, umusifuzi wa kane Irafasha Emmanuel yari yongeyeho iyo minota nyuma y'uko habayeho imvururu n'ukutumvikana ku ntebe y'abasimbura ba APR FC byatinzije umukino.
‎Kunganya uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere by'agateganyo n'amanota 39, irusha inota rimwe Al Hilal SC ya kabiri ifite imikino ine y'ibirarane idakina. 
Police FC yo yagumye ku mwanya wa kane n'amanota 35, isigazamo ikinyuranyo cy'amanota ane hagati yayo na APR FC mu rugamba rwo guhatanira igikombe.
‎Ibi byavuye mu mukino byakomeje gusharirira abafana ba APR FC kuko ikipe yabo imaze imikino ine yikurikiranya idatsinda; aho yatsinzwe na Al Hilal, ikanganya na Bugesera FC, Kiyovu Sports, ndetse na Police FC.
‎Igice cya mbere cy'uyu mukino wari wakaniwe n'amakipe yombi cyaranzwe n'imbaraga nyinshi, guhererekanya neza, no gusatirana cyane ku mpande zombi, ariko amahirwe menshi aburizwamo n'ibiti by'izamu ku mpande zombi.
‎Ku munota wa 10, Kwitonda Allain Bacca wa Police FC yarekuye ishoti rikubita igiti cy'izamu, ibyakozwe na Mugisha Gilbert wa APR FC ku munota wa 15, ndetse na Richard Kilongozi wa Police FC wateye irindi shoti rikomeye ku munota wa 45 bikarangira na ryo rigaruwe n'igiti cy'izamu.
‎Nubwo Police FC yari yabuze abakinnyi bayo ngenderwaho barimo Byiringiro Lague na Emmanuel Okwi kubera amakarita y'umuhondo, yakomeje guhangana inabona uburyo bwiza binyuze kuri ba rutahizamu bayo barimo Ani Elijah wari wahawe umukoro wo gushaka ibitego, ariko ubwugarizi bwa APR FC buyobowe na Niyigena Clement bubabera ibamba.
‎Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagerageje gukora impinduka mu gice cya kabiri yinjiza Hakim Kiwanuka na Mamadou Lamine Bah basimbuye Mugisha Gilbert na Memel Dao, ari na byo byavuyemo igitego cya Ouattara, ariko birangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma y'igitutu cy'iminota 10 ya nyuma Police FC yashyizemo imbaraga ishaka kwishyura.
‎Imikino y'umunsi wa 21 wa Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare 2026, aho Etincelles izakira Gicumbi FC, AS Muhanga ikine na Rutsiro FC, mu gihe Al Hilal SC izaba yakiriye Gorilla FC. Imikino yose iteganyijwe gutangira saa Cyenda z'amanywa.
















































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now