Rayon Sport yungutse abayobozi bashya

Rayon Sport yungutse abayobozi bashya

Rayon Sport yungutse abayobozi bashya

Rayon Sport yungutse abayobozi bashya
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko Abraham Kelly wabaye Umunyamabanga wa Rayon Sports ku ngoma ya Munyakazi Sadate na Niyonshuti Mike basimbuye abayobozi ba Rayon Sports batakiri mu nshingano. 

Uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Kane ku myitozo ya Rayon Sports itegura umukino wa APR FC. 

Yagize ati "Niba bavuze ngo Komite Nyobozi ni iy'abantu batanu, ubwo haba hari impamvu, hari akazi bagomba gukora. Hari abamfasha mu bijyanye n'ibyo ikipe ikeneye, ariko hari n'abamfasha mu by'imiyoborere, ari bo Habinshuti na Kelly. Bo baramfasha mu rwego rwo kuziba icyuho cy'abatakiri mu nshingano. Ubwo igihe tuzatumiriza Inteko Rusange, ni yo izafata umwanzuro [ko bakomeza kuba mu iyo myanya y'ubuyobozi]."

Mu beguye ku myanya y'ubuyobozi muri Rayon Sports harimo Ngoga Roger Aimable wari Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango Rayon Sports, weguye kuri izi nshingano nyuma y’amezi 10 atowe. Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko mu Nteko Rusange Isanzwe yabaye mu ntangiriro za Nzeri, yavuze ko Aba-Rayons batakiyihangayikira ahubwo bahora mu mwiryane.

Uyu kandi yakurikiranye na Rukundo Patrick wari Umubitsi w'Ikipe, na we weguye muri Nzeri ku mpamvu ze bwite nyuma yo kugisha inama umuryango we, nk'uko yabigaragaje mu ibaruwa y'ubwegure bwe. 

Si abo gusa bari bagize Komite Nyobozi ya Rayon Sports batakiri kumwe na Perezida Twagirayezu kuko na Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Tekinike, Muhirwa Prosper, aheruka kwandika ibaruwa yitandukanya na perezida ku cyemezo yafashe cyo guhagarika iminsi 30 Umutoza Mukuru, Afhamia Lotfi, n'umwungiriza we Azouzi Lotfi; ibyerekana ko imikoranire hagati yabo itagihari.

Gikundiro yakoze imyitozo yitegura umukino w'umunsi wa karindwi uzayihuza na mukeba wayo, APR FC, ku wa Gatandatu, saa Cyenda kuri Stade Amahoro. Iyi kipe yambara ubururu n'umweru irishimira kandi ko yagaruye mu myitozo Rushema Chriss na Bigirimana Abedi bari bamaze igihe baravunitse.


Abraham Kelly [uri kumwe na Sadate] yongeye kugaruka mu nshingano muri Rayon Sports



Ngirinshuti Mike [uburyo bwa Thaddée] ni umwe mu bakunze kuba hafi Rayon Sports 

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now