‎Rayon Sports mu byishimo byo kugarura mu myitozo abakinnyi bari baravunitse

‎Rayon Sports mu byishimo byo kugarura mu myitozo abakinnyi bari baravunitse

‎Rayon Sports mu byishimo byo kugarura mu myitozo abakinnyi bari baravunitse

‎Rayon Sports mu byishimo byo kugarura mu myitozo abakinnyi bari baravunitse
‎Ikipe ya Rayon Sports yakiriye mu myitozo abakinnyi bayo barimo Umunye-Congo Yannick Bangala na myugariro Bayisenge Emery mu gihe yitegura umukino w'Umunsi wa 27 wa Shampiyona izasuramo Rutsiro FC ku Cyumweru.
‎Yannick Bangala ukina mu kibuga hagati afasha abugarira, yagarutse mu myitozo ku wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026 nyuma y'ibyumweru bibiri yari amaze mu kiruhuko yasabye ubuyobozi kugira ngo aruhuke mu gihe amakipe y'ibihugu yakinaga imikino mpuzamahanga ya gicuti.
‎Uyu mukinnyi yasabye ikiruhuko ku wa 19 Werurwe 2026, umunsi umwe mbere y'uko Rayon Sports itandukana n'uwari umutoza wayo Bruno Ferry. Ibi byari byakuruye ibihuha ko yaba yifuza kugenda kubera kwibasirwa n'abafana batishimiye umusaruro we ndetse n'imikorere y'umutoza wari wamuguze, ariko yagarutse gukorera hamwe n'umutoza mushya Haringingo Francis Christian.
‎Kugaruka kwa Bangala kwahuriranye n'ikira rya Bayisenge Emery wari umaze iminsi 32 adakina kubera imvune y'itako yagiriye mu mukino wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro bakinnyemo na Police FC.
‎Aba bakinnyi bombi byitezwe ko bazongerera imbaraga ikipe mu mukino ukomeye izakinira kuri Stade Umuganda i Rubavu mu gushaka amanota ya Shampiyona. Bazanifashishwa mu wundi mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro Rayon Sports izahuramo na Gorilla FC ku wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026.








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now