Rayon Sports yabonye undi mutoza mushya

Rayon Sports yabonye undi mutoza mushya

Rayon Sports yabonye undi mutoza mushya

Rayon Sports yabonye undi mutoza mushya

Ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi Habimana Sosthène ko kuyibera umutoza wungirije uzakorana na Haringingo Francis Christian.


Iyi kipe yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwiyubaka yitegura umwaka utaha w'imikino wa 2026/27. Uyu mutoza aje asimbura Lomami Marcel uherutse gutandukana n'iyi kipe kubera kutagira ibyangombwa bimwemerera gutoza amarushanwa mpuzamahanga.

‎Uretse Lomami Marcel, iyi kipe yanatandukanye na Ndayishimiye Eric wari uzwi nka Bakame na we utari ku rwego rwo gutoza aya marushanwa.


Habimana ugarutse, yarabaye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014 ari umutoza wungirije ndetse aza kuyibera umutoza mukuru w'umusigire mu 2015.

‎Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya, uyu mutoza yatoje amakipe atandukanye yo mu Cyiciro cya Mbere arimo Musanze FC ndetse na Amagaju FC. Yabaye kandi umutoza wungirije mu Ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse atoza n'Ikipe y'u Rwanda y'Abagore n'ibyiciro bitandukanye by'abakiri bato.

‎Habimana asanze Rayon Sports ifite abandi batoza bashya baherutse guhabwa akazi kugira ngo bafatanye na Haringingo Francis Christian. Muri abo batoza harimo Dusange Sacha na we wungirije ndetse na Hugo Tricárico ushinzwe gutoza abanyezamu. Hasinyishijwe kandi Serge Mwambali wahawe inshingano zo kongerera imbaraga abakinnyi b'iyi kipe.





Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now