Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, wakiniwe kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukino wabereye mu Karere ka Musanze, watangiye amakipe yombi yigana. Ku munota wa cyenda gusa, Rayon Sports yabonye uburyo bwiza ubwo Fall Ngagne yateraga ishoti rikomeye ari mu rubuga rw'amahina, ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akarishyira muri koruneri bimugoye.
Bidatinze, ku munota wa 13, Rayon Sports yafunguye amazamu ibifashijwemo na Joachim Bienvenue wateye ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Nsabimana ntiyabasha kurikuramo.
Nyuma yo gutsindwa, Musanze FC yashyize imbaraga mu gushaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 22, Niyitanga Emmanuel yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, usanga Katembo Lubila uwuteye agaramye ariko uca ku ruhande rw'izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0, nubwo Kwizera Olivier yari akoze ikosa rikomeye ku munota wa 48 w'inyongera atanga umupira nabi kuri Ntijyinama Patrick, ariko uyu Kapiteni wa Musanze atera hejuru y'izamu.
Mu gice cya kabiri, Musanze FC yagarukanye imbaraga ishaka kwishyura, ndetse umutoza Ruremesha Emmanuel akora impinduka akura mu kibuga Nonso Charles ashyiramo Hakizimana Tity ku munota wa 50.
Ku munota wa 63, Ramazani Tshimanga wa Rayon Sports yakoreye ikosa Christive Bioko mu rubuga rw'amahina, umusifuzi atanga penaliti. Iyi penaliti yinjijwe neza na Kapiteni Ntijyinama Patrick, yishyurira Musanze FC ku munota wa 64.
Rayon Sports yagerageje gushaka igitego cy'intsinzi ishyiramo abakinnyi barimo Tambwe Gloire wasimbuye Joachim Bienvenue, na Habimana Yves wasimbuye Ntarindwa Aimable, ariko ubwugarizi bwa Musanze FC bwabyitwayemo neza kugeza ku munota wa nyuma.
Umukino warangiye buri kipe itwaye inota rimwe. Ibi byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kane n'amanota 37, naho Musanze FC iguma ku mwanya wa munani n'amanota 33.
Muri uyu mukino, Rayon Sports yari yabuze abakinnyi bayo b'ingenzi barimo Bayisenge Emery na Bigirimana Abedi bavunitse, Ndikumana Asman wujuje amakarita atatu y’umuhondo, ndetse na Aziz Bassane wahawe ikarita itukura mu mukino uheruka na Al Hilal SC.
Mu yindi mikino y'Umunsi wa 22 yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Mukura VS yatsinze Al Hilal SC ibitego 3-1, Rutsiro FC itsinda Marine FC ibitego 5-3, naho Kiyovu Sports inganya na Gicumbi FC igitego 1-1, mu gihe AS Muhanga yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wasubitswe kubera imvura nyinshi, ukazasubukurirwa aho wari ugeze ku munsi w'ejo.







