‎Rayon Sports yananiwe gutsinda Etincelles FC yuzuza imikino itatu yikurikiranya inganya

‎Rayon Sports yananiwe gutsinda Etincelles FC yuzuza imikino itatu yikurikiranya inganya

‎Rayon Sports yananiwe gutsinda Etincelles FC yuzuza imikino itatu yikurikiranya inganya

‎Rayon Sports yananiwe gutsinda Etincelles FC yuzuza imikino itatu yikurikiranya inganya

‎Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona amanota atatu muri iyi minsi, nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa 23 wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026.



‎Uku kunganya kubaye ukwa gatatu kwikurikiranya kuri iyi kipe yambara ubururu n'umweru, kwayifashije gufata umwanya wa kane n'amanota 38 ku rutonde rw'agateganyo, mu gihe Etincelles FC iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yagize amanota 20 ikaguma ku mwanya wa 16.



‎Umukino watangiye Rayon Sports yari ishyigikiwe n'abafana bayo benshi bari bakoze urugendo rwerekeza i Rubavu, isatira cyane izamu rya Etincelles ryarindwaga na Justin Ndikumana wasabwe gukora akazi gakomeye kugira ngo arinde neza izamu rye.



Abakinnyi barimo Aziz Bassane na Tambwe Gloire bagerageje uburyo bwinshi imbere y'izamu rya Etincelles mu gice cya mbere ariko biranga, amakipe ajya kuruhuka nta n'imwe irebye mu nshundura z'indi.



‎Mu gice cya kabiri, Etincelles yatozwaga na Bizimana Abdou 'Bekeni' yakoze impinduka, ikura mu kibuga Mucyo Emmanuel isimbuza Yacouba Nimaga ku munota wa 62.



Iyi mpinduka yatanze umusaruro ugaragara, kuko nyuma y'iminota itatu gusa, Yacouba Nimaga yabyaje umusaruro uburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports atsindira Etincelles igitego cya mbere.



‎Nyuma yo gutsindwa iki gitego, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yakoze impinduka eshatu icyarimwe ku munota wa 70 yinjiza Fall Ngagne, Faustin Likau na Habimana Yves asohora Ndikumana Asman, Aziz Dao na Yannick Bangala kugira ngo ashake igitego cyo kwishyura.



Izi mpinduka zahinduye isura y'umukino, Rayon Sports yotsa igitutu ikipe yo mu rugo kugeza ubwo ibonye koruneri na coup-franc kenshi.



‎Igitutu cya Rayon Sports cyaje gutanga umusaruro ku munota wa 80, ubwo Fall Ngagne yishyuraga igitego ku mupira wari uturutse kuri coup-franc yari itewe neza na Mugisha Didier. Mu minota icumi ya nyuma n'itanu y'inyongera, Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cy'intsinzi ariko ubwugarizi bwa Etincelles FC ndetse n'umunyezamu Justin Ndikumana babubera ibamba.



Umukino warangiye buri kipe igabanye inota rimwe, ibintu bitashimishije abafana ba Rayon Sports bari bategereje intsinzi.



‎Mu yindi mikino y'Umunsi wa 23 yabaye kuri iki Cyumweru, Amagaju FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 kuri Stade Kamena i Huye, mu gihe Ikipe y'Umujyi wa Kigali (AS Kigali) yanganyije na AS Muhanga ibitego 2-2.





































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now