Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, aho ubuyobozi bwa Gikundiro bwifuzaga gutiza uyu mukinnyi kugira ngo abone umwanya wo gukina ahandi, ariko we arabyanga ahitamo ko basesa amasezerano agahabwa ibaruwa imurekura (Release letter) akajya kwishakira ahandi yerekeza.
Harerimana Abdelaziz yari yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2025 (Nyakanga), avuye muri Gasogi United yari yarigaragarijemo cyane.
Icyakora, kuva yagera i Nyanza ntiyabashije kubona umwanya uhoraho wo gukina, ibyatumye ashyirwa ku rutonde rw’abagomba gutizwa cyangwa kurekurwa.
Rivaldo abaye uwa mbere ufunguriwe umuryango, ariko hari abandi bakinnyi bane bari mu biganiro na Rayon Sports ku hazaza habo, bashobora gukurikira uyu musore mu minsi ya vuba.
Abo barimo umunyezamu Pavelh Ndzila, myugariro Musore Prince, Adama Bagayogo ukina hagati, ndetse n’umunyabigwi Niyonzima Olivier ‘Seif’ na we uri mu bashobora gutandukana n’iyi kipe.
Kurekura aba bakinnyi bije mu rwego rwo guha umwanya abakinnyi bashya batandatu Rayon Sports yaguze muri iri soko rya Mutarama, baje kongera imbaraga mu gice cya kabiri cya Shampiyona.
Abo bakinnyi bashya bagomba gushakirwa imyanya ni umunyezamu Kwizera Olivier, Likau Faustin Kitoko, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na rutahizamu Bienvenu Joachim Vigninou.
