Ubuyobozi bw'iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, bwatangaje ko bwishimiye kwakira uyu mutoza wari usanzwe akora aka kazi mu ikipe ya Vannes Olympique Club yo mu Bufaransa. Intego nyamukuru ye ni ukuzamura urwego rw'abanyezamu no kububakira ubushobozi bwabafasha guhangana ku rwego rwo hejuru haba mu marushanwa y'imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Tricárico wahawe izi nshingano ni umutoza wanyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya OGC Nice, imwe mu makipe azwi cyane mu Bufaransa. Usibye gutoza muri Vannes aherukamo, yanyuze no mu yandi makipe yaho arimo Racing Club Pays de Grasse y’abatarengeje imyaka 18, FC Mougins Côte d’Azur, ndetse na US Mandelieu La Napoule.
Gikundiro ikomeje kongeramo amaraso mashya mu bakinnyi, aho iherutse kwibikaho abarimo Nizeyimana Mubaraka, Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou ndetse na Ndikumana Fabio.