Umutoza ukomoka muri Tunisia, Afahmia Lotfi, watozaga Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) arega iyi kipe kutamwishyura umwenda w'imishahara imubereyemo nyuma yo gutandukana.
Afahmia Lotfi wari wavuye muri Mukura VS, yahagaritswe na Rayon Sports ku wa 13 Ukwakira 2025 ashinjwa umusaruro muke, ajyana n'uwari umutoza wungirije Azouz Lotfi.
N'ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangaje ko bwumvikanye n'uyu mutoza bagakemura ikibazo cye, we yemeje ko yitabaje FIFA kuko amasezerano bagiranye atubahirijwe.
Mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10 kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, yagize ati “Yego narareze biciye mu munyamategeko wanjye, ariko guhagarikwa kwa Rayon Sports byaterwa wenda n’ibindi birego byinshi, si icyanjye gusa. Sinzi icyo umunyamategeko wanjye yaregeye kuko namuhaye byose.”
Uyu mutoza yasobanuye ko yari yumvikanye n'ikipe mu buryo bwa gicuti ko izamwishyura mu byiciro ariko ntibyakorwa.
Yagize ati "Sinishyuwe na Rayon Sports ahubwo nabikoze bya gicuti, ko banyishyura mu byiciro mu kwezi k’Ukuboza no muri Mutarama, ariko nta kintu nigeze mbona cya Rayon Sports kugeza uyu munsi. Birababaje sinzi icyo nakora kuko ibirego byo ni byinshi.”
Afahmia Lotfi yanenze imikorere ya Rayon Sports avuga ko atigeze akorera mu mwuka mwiza. Yagaragaje ko hari ibyo bari bumvikanye birimo gushaka abakinnyi bakomeye bamufasha kugeza ikipe mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ariko ntibikorwe nk'uko yabyifuzaga.
Mbere y'uko atandukana na Rayon Sports, umujyanama we Habimana Hussain yari yatangaje ko bafite ingingo zirenga 10 zitubahirijwe mu masezerano ndetse ko bazasaba kwishyurwa asaga miliyoni 85 Frw yiyongera kuri miliyoni 15 Frw z'imperekeza.
Ku rundi ruhande, Iyi kipe iherutse guhabwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi kugeza mu mwaka wa 2028 mu gihe yaba itishyuye imyenda ibereyemo abahoze bayikinira n'abayitoje.
Kugeza ubu Afahmia Lotfi yavuze ko nta kazi afite kuko yahisemo kuruhuka akita ku muryango we nyuma yo kwanga amasezerano y'andi makipe arimo n'ubusabe bwa Rayon Sports yashakaga ko ayibera Umuyobozi wa Tekinike (Technical Director).
Nyuma yo kwirukana uyu munya-Tunisia, yasimbujwe by'agateganyo na Harouna Ferouz mbere y'uko ihabwa Umufaransa Bruno Ferry wirukanwe amaze amezi atatu.
Kuri ubu Rayon Sports iri gushaka uko yaha amasezerano Haringingo Francis Christian n'ubwo uyu mutoza akiri mu manza na Kiyovu Sports batandukanye mu buryo butubahirije amategeko.