Rutahizamu Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we

Rutahizamu Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we

Rutahizamu Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we

Rutahizamu Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we
‎Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda n'ikipe ya Al-Wefaq Ajdabiya yo muri Libya, Nshuti Innocent, yambitse impeta y'urukundo umukunzi we, Uwase Nice, amusaba kumubera umugore.
‎Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 ni bwo uyu mukinnyi yanyujije amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza yambika impeta uyu mukobwa bamaze igihe kirekire bakundana, undi na we akamwemerera.
‎Uyu rutahizamu yashyizeho ubutumwa bwuje urukundo buherekejwe n'ijambo ryo muri Bibiliya rigira riti "Ndacyishimiye ko Imana yahisemo ko buri umwe aba uw’undi. Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose, ni byo biva mu ijuru."
‎Inkuru y’urukundo rwa Nshuti Innocent na Uwase Nice imaze igihe kinini, dore ko batangiye gukundana uyu mukinnyi akibarizwa mu ikipe ya APR FC mbere y'uko atangira urugendo rwo gukina hanze y'u Rwanda.
‎Ibi birori bibaye nyuma y'iminsi mike uyu mukinnyi w'imyaka 28 avuye mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu Amavubi yegukanye igikombe cyo mu Itsinda A ry'imikino ya FIFA Series yabereye i Kigali, n'ubwo atabashije gukina kubera imvune y'akagombambari yagiriye mu myitozo.
‎Urugendo rwa Nshuti Innocent mu mupira w'amaguru rwatangiriye mu ikipe y'Intare FC yagezemo afite imyaka 14, mbere yo kuzamurwa muri APR FC mu mwaka wa 2015.
‎Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Stade Tunisien yo muri Tunisia ahamara umwaka umwe mbere yo kugaruka muri APR FC yavuyemo mu mwaka wa 2024 yerekeza muri One Knoxville SC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
‎Mu ntangiriro z'umwaka wa 2025 yagiye muri FK Sabail ikina mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan, ayivamo mu mpeshyi yerekeza muri ES Zarzis yo muri Tunisia, ari na yo yavuyemo muri Mutarama uyu mwaka asinyira Al-Wefaq Ajdabiya SC akinira kugeza ubu.












Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now