Rwasamanzi yasabiye umugisha umusifuzi Umutoni Aline nyuma yo kunganya na APR FC ‎

Rwasamanzi yasabiye umugisha umusifuzi Umutoni Aline nyuma yo kunganya na APR FC ‎

Rwasamanzi yasabiye umugisha umusifuzi Umutoni Aline nyuma yo kunganya na APR FC ‎

Rwasamanzi yasabiye umugisha umusifuzi Umutoni Aline nyuma yo kunganya na APR FC ‎

‎Umutoza Mukuru wa Marine FC, Rwasamanzi Yves, yasabiye umugisha ku Mana umusifuzi Umutoni Aline yirinda kugira byinshi atangaza kuri penaliti itavuzweho rumwe yasifuye, nyuma y'umukino ikipe ye yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2.



‎Uyu mukino w'Umunsi wa 23 wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2026, waranzwe n'ishyaka rikomeye kuko Marine FC yatangiye neza yinjiza ibitego bibiri mu gice cya mbere, ariko Ikipe y'Ingabo z'Igihugu iyishyura byose mu gice cya kabiri.



‎Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino, Rwasamanzi yirinze kwerura ngo anenge imisifurire y'uyu mukino, ahubwo ahitamo gukoresha amagambo asa n'ayuzuyemo ininura, avuga ko ibyo uyu musifuzi yakoze abirekeye Imana kugira ngo ibimuhembere.



‎Rwasamanzi yagize ati "Uriya mwari, Aline, ni umuhanga cyane ku bintu yakoze, Imana izabimuhembere."



‎Agaruka ku miterere y'umukino muri rusange, uyu mutoza yavuze ko abakinnyi be bitwaye neza cyane babona ibitego hakiri kare, ariko baza kugorwa n'igitutu cya APR FC.



‎Yagize ati "Twatangiye umukino turi hejuru ya APR FC kandi n’umusaruro w’ibyavuye mu gice cya mbere urabigaragaza, yaba mu busatirizi no mu bwugarizi ndetse tubona n’ibitego bibiri."



‎Yakomeje asobanura ubukana bw'ikipe bakinaga ati "Buriya APR FC ifite abakinnyi beza kandi ni ikipe nziza cyane. Si ikipe mushobora gukina waregeje ngo uvuge ngo urakina uko ushaka. Badushyizeho igitutu babona igitego cya mbere, ndetse mu gihe tukisuganya neza babona penaliti ariko ntibyadukuye mu mukino."



‎Kuba yakuye mu kibuga abakinnyi be ngenderwaho barimo Ishimwe Kevin na Sultan Bobo ku munota wa 46 gusa, Rwasamanzi yasobanuye ko byatewe n'uko bose ari Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, bityo akaba yashakaga kubaruhutsa kuko bari bakoze akazi gakomeye.



‎Uku kugabana amanota kwasize Marine FC ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona, mu gihe APR FC yananiwe kubyaza umusaruro aya mahirwe ngo ibone amanota atatu yari kuyifasha kunganya amanota 45 na Al Hilal SC ikomeje kuyobora urutonde.





















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now