Iri rerero ryafunguwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, rikorera mu Murenge wa Byimana ari naho uyu myugariro w’imyaka 28 yatangiriye urugendo rwe rwa ruhago mbere yo kuba igihangange.
Mu ijambo rye, Mutsinzi yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ashinga iri rerero, ari ukugira ngo ahe barumuna be amahirwe we atabonye akiri muto, ndetse yemeza ko kwinjira muri iri rerero bizajya biba ari ubuntu ku mwana wese wifuza gukina umupira.
Yagize ati “Kwinjira kw’abana hano ni ubuntu, icyo nshaka ni ugufasha urubyiruko... Amahirwe ntabashije kubona njyewe nkayabaha kugira ngo babashe kwerekana impano zabo. Uwari we wese aho yaba aturuka hose, ahawe ikaze. Icyo nshaka ni ugutanga umusanzu wanjye ku gihugu.”
Uyu muhango wo gutangiza ‘Iwacu Football Academy’ witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Kanamugire Fidèle, Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, ndetse na Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi akanayatoza.
Jimmy Mulisa yasabye ababyeyi n’abaturage ba Ruhango gushyigikira aba bana kuko ari bo mizero y’ejo hazaza h’Ikipe y’Igihugu, abasaba guharanira ko bazageza u Rwanda mu marushanwa akomeye n’Igikombe cy’Isi kirimo.
Ku ruhande rwa FERWAFA, Kanamugire Fidèle yashimiye Mutsinzi kuri iki gitekerezo cyiza, amwizeza ubufatanye mu rugendo rwo guteza imbere izi mpano nshya.
Mutsinzi Ange abaye umukinnyi wundi w’Amavubi utangije irerero, yiyongera kuri bagenzi be nka Ntwari Fiacre na Usengimana Danny na bo baherutse gutangiza ibikorwa nk’ibi.
Uyu myugariro yazamukiye mu Byimana, akina muri AS Muhanga (2015/16), ayivamo ajya muri Rayon Sports yatwayemo ibikombe bibiri bya Shampiyona.
Yakinnye muri APR FC na yo ayihesha ibikombe bibiri mbere yo kwerekeza i Burayi muri Trofense (Portugal), Jerv (Norvège) na Zira FK (Azerbaijan) akinira ubu.




