Umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports yavunitse bikomeye

Umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports yavunitse bikomeye

Umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports yavunitse bikomeye

Umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports yavunitse bikomeye
Myugariro ngenderwaho w’Umunya-Sénégal ukinira Rayon Sports, Youssou Diagne, yagize imvune ikomeye y’ukuboko kw'iburyo izatuma amara igihe kinini hanze ndetse akaba agomba kubagwa byihutirwa.

Iyi mvune yayigiriye mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025, ubwo Rayon Sports yiteguraga umukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona izakiramo Etincelles FC.

Nk'uko umunyamakuru Musangamfura Lorenzo yabitangaje, amakuru mashya yaturutse mu buganga nyuma yo kunyuza ukuboko mu cyuma, yemeje ko imvune ya Diagne iremereye cyane. 

Byagaragaye ko igufwa ryo mu nkokora (Radius) ryacitse ndetse rikanava mu mwanya waryo (Fracture of radius with displacement), ibintu byanangije imikaya. 

Kuri ubu ari gukorerwa ubuvuzi bwo kugabanya ububabare no gufata ukuboko (stabilization) mu gihe ategereje kubagwa mu minsi ya vuba.

Iyi mvune yaje ubwo abakinnyi bari mu mukino ufunguye, maze mugenzi we Ndayishimiye Richard ashaka kumwaka umupira, akubita akaguru k’ibumoso katari gafite umupira. Diagne yahise yikubita hasi, agwira ukuboko kw’iburyo ari na ko kwahise kuvunika.

Ako kanya yahise asohorwa mu kibuga aziritse ukuboko, ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Uyu myugariro abaye undi mukinnyi Rayon Sports itakaje mu gihe gito, yiyongera kuri Aziz Bassane wavunikiye mu mukino wa Bugesera FC na rutahizamu Fall Ngagne umaze umwaka afite imvune. 

Icyakora hari icyizere kuko Tambwe Gloire na Bigirimana Abedi bo basubukuye imyitozo nyuma y’iminsi badahari.

Rayon Sports ifite akazi gakomeye ko gushaka amanota atatu ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025 ubwo izaba yakiriye Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium, ikaba iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20, mu gihe iri gutegura isoko ryo kugura abandi bakinnyi muri Mutarama kugira ngo yongere imbaraga.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now