Umutoza Haringingo yihanangirije Amissi Cédric ku myitwarire mibi yagaragaje

Umutoza Haringingo yihanangirije Amissi Cédric ku myitwarire mibi yagaragaje

Umutoza Haringingo yihanangirije Amissi Cédric ku myitwarire mibi yagaragaje

Umutoza Haringingo yihanangirije Amissi Cédric ku myitwarire mibi yagaragaje
Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko atishimiye na gato imyitwarire rutahizamu Amissi Cédric yagaragaje ubwo yasimburwaga, ayita “idakwiriye ku mukinnyi mukuru” kandi ko igomba gukosorwa vuba.

Byabaye mu mukino wa Shampiyona y’u Rwanda Kiyovu Sports yatsinzwemo na Al Merrikh ibitego 2-0 kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Mbere. 

 Ku munota wa 83, Haringingo yahisemo gukuramo Amissi, ashyiramo Moise Sandja Bulaya, ariko uyu rutahizamu w’Umurundi agaragaza uburakari bukabije, akubita hasi igitambaro cya kapiteni.

Nyuma y'umukino, Haringingo yavuze ko nubwo umukinnyi ashobora gushaka gukina iminota yose, nta na rimwe imyitwarire nk’iyo yakwihanganirwa.

 Ati “Ni umukinnyi mukuru ushaka gukora byinshi, ariko hari igihe tugomba guhindura uburyo bwo gukina. Imyitwarire ye ni ibintu bidakwiriye ku muntu mukuru; tugiye kubyitaho, tubishyire ku murongo.”

Amissi Cédric yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe muri Kanama uyu mwaka, nyuma y'uko atashimwe n'Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yari amaze iminsi akoramo igerageza.

Kiyovu Sports imaze gukina imikino icyenda, ifite amanota 10 ku mwanya wa munani. Iragaruka mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025, ikina na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now