Ikipe ya Kiyovu Sports yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) irega umutoza Haringingo Francis Christian kutubahiriza amasezerano.
Ubuyobozi bw'Urucaca bwafashe uyu mwanzuro nyuma y'uko uyu mutoza w'Umurundi atangajwe nk'umutoza mushya wa Rayon Sports ku wa Kabiri kandi yari agifitanye amasezerano y'amezi abiri na Kiyovu Sports.
Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mutoza yarenze ku mategeko yagengaga amasezerano yabo, yatumaga ikipe imwifuza igomba kubanza kuvugana n'ubuyobozi mbere yo kumwegukana.
Yagize ati "Haringingo twamureze muri FIFA kuko ntabwo yubahirije amasezerano twari dufitanye. Yari asigaje amezi abiri, twamusabye iminsi 15 atubwira ko atayibona."
N'ubwo uyu mutoza yirinze kuvuga byinshi kuri iki kirego ubwo yakoreshaga imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, yasubije abafana ba Kiyovu Sports bakomeje kumushinja kubahemukira kubera kwerekeza mu mukeba.
Haringingo yagize ati "Mu mupira w’amaguru ntabwo dukwiye gukoresha ijambo uhemuka. Twe turi abakozi kandi buri muntu areba inyungu ze."
Yakomeje yibutsa aba bafana ibihe bikomeye yanyuzemo agira ati "Hari igihe cyageze Kiyovu ishaka kunyirukana ariko nirwanyeho ibintu byongera kugenda neza. Navuga ko ari umupira kandi bibaho."
Kugeza ubu Kiyovu Sports yatangiye gushaka umusimbura ndetse igeze kure ibiganiro n'umutoza Malick Wade wayinyuzemo mu mwaka w'imikino wa 2024/25.
Iyi kipe igomba gukina na Gasogi United ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'umunsi wa 26 wa Shampiyona.