Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yasabye imbabazi abafana b'iyi kipe nyuma y'uko batsindiwe i Musanze ibitego 3-2 mu mukino wabaye ku Cyumweru, avuga ko ikipe itabashije kwitwara neza kubera ikibuga kibi.
Aganira n'itangazamakuru nyuma y'uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane, uyu Munya-Maroc yasabye abafana ba APR FC imbabazi ku kuba batabahaye ibyishimo bari baje gushaka, n'ubwo bwose ngo na bo atari bo.
Ati "Ndasaba imbabazi abafana bacu baje kudutera ingabo mu bitugu. Babonye ukuri. Gusa na none badushimiye kubera ukuntu twakinnye neza igice cya kabiri, kuko bazi ko APR atari ikipe itumbika imipira."
Uyu mutoza avuga ko imvura yaguye mbere y'umukino yatumye amazi yireka mu kibuga, bigatuma ikipe idakina uko yari yateguye.
Ati "Buri wese arabizi ko APR FC ikina mu buryo bwiza cyane, ariko uyu munsi natunguwe n'uko ikibuga cyari kimeze. Twashakaga gukina dusatira, ariko buri uko twabigeragezaga twahuraga n'imbogamizi y'imiterere y'ikibuga ndetse n'imvura. Ntabwo twari gushobora gukina na gato rwose! N'abakinnyi ubwabo batunguwe."
Yakomeje agira ati "Tumaze amezi ane cyangwa atanu twitoza gukina umukino usatira. Gusa uyu munsi ntibyari budushobokere. Hari hari ikibazo cyo gutegeka umupira, kuwuhererekanya no guhuza hagati yacu. Ikibuga cyaduhatiye gutera imipira miremire imbere."
N'ubwo harimo n'imbogamizi z'ikibuga kitari cyiza, umutoza Taleb yemera ko batsinzwe ibitego mu buryo bworoshye, by'umwihariko bivuye ku mipira y'imiterekano.
Yagize ati "Hejuru y'ibyo, twatsinzwe ibitego bivuye ku guhagarara nabi. Ubwugarizi bwari buhagaze nabi cyane. Hari abakinnyi bari mu mvune, barimo [Byiringiro] Gilbert ufite ikibazo ku kabombambari, ndetse n'abandi bakinnyi babiri bakinnye neza ariko bataragera ku rwego rwo kumva neza uko dukina. Amakosa si ayabo."
Yasabye abakunzi ba APR FC kumva ko nta byacitse kuko hakiri kare ngo babe bakwiheba, na cyane ko bagifite imikino ibiri y'ibirarane.
Umwe muri iyo mikino y'ibirarane ni uw'Umunsi wa Mbere wa Shampiyona uzahuza APR FC na Marines, ukaba uzakinwa ku wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Uwo mukino wagomba gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2025, ariko uza kugirwa ikirarane kubera ko APR FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 yaberaga i Dar Saalam muri Tanzania.