Umutoza Mukuru wa Gicumbi FC, Bisengimana Justin, yasabye inzego zibishinzwe guca inkoni izamba zikemerera Haringingo Francis Christian gutoza ikipe ya Rayon Sports ashimangira ko imukeneye.
Ibi Bisengimana yabitangaje nyuma y'umukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona ikipe ye yanganyijemo na Rayon Sports ubusa ku busa, umukino Haringingo atabashije kugaragaramo kuko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse ibyangombwa bye.
Iki cyemezo cya FERWAFA cyafashwe mu gihe iri kwiga ku kirego cya Kiyovu Sports ivuga ko uyu mutoza w'Umurundi yasheshe amasezerano mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bityo bakaba bakimufata nk'umukozi wabo.
Bisengimana yagaragaje ko kubura kwa Haringingo kuri uyu mukino nta cyo byunguye Gicumbi FC, ahubwo byatumye abura amahirwe yo kwigira byinshi kuri uyu mutoza nk'uko byagenze ubwo bari bahanganye atoza Kiyovu Sports.
Yagize ati "Haringingo Francis ari mu batoza nkina na we nkagira ibyo mwigiraho. Ari muri Kiyovu mu mukino ubanza yaradutsinze, umukino wo kwishyura turanganya, urumva hari ibyo namwigiyeho. Nubwo atari ku ntebe y’abatoza ariko ikipe ni we wayiteguye."
Yakomeje ashimangira ubuhanga bwa Haringingo n'akamaro afitiye abandi batoza, asaba ko yakwemererwa gukomeza akazi ke.
Yagize ati "Ntekereza ko nta nyungu yari irimo kuko iyo aza kuba ahari hari n’ibindi nari kunguka. Ni umutoza mwiza, umutoza nshima mu rugendo rwanjye kuko hari ibintu byinshi akora binyigisha nanjye."
Uyu mutoza yasabiye imbabazi mugenzi we agira ati "Ahubwo bagerageze barebe ukuntu baca inkoni izamba bamureke aze kuko turamukeneye. Uretse kuba Rayon Sports imukeneye ko aza gutoza, n’abatekinisiye turamukeneye."
Kunganya na Gicumbi FC byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n'amanota 41.
