Yannick Mukunzi yabonye ikipe nshya i Burayi ‎

Yannick Mukunzi yabonye ikipe nshya i Burayi ‎

Yannick Mukunzi yabonye ikipe nshya i Burayi ‎

Yannick Mukunzi yabonye ikipe nshya i Burayi ‎
Umukinnyi wo mu kibuga hagati w'Umunyarwanda, Yannick Mukunzi, wari umaze iminsi yaratandukanye na Sandvikens IF yabonye ikipe nshya ya Helges IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, asangamo mugenzi we Mubumbyi Bernabé.
‎Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 ni bwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ku mugaragaro ko yungutse uyu mukinnyi uzayikinira muri uyu mwaka w'imikino wa 2026.
‎Ubuyobozi bwa Helges IF bwahaye ikaze uyu mukinnyi bwerekana icyizere bumufitiye bugira buti "Twishimiye gutangaza ko umukinnyi wo mu kibuga hagati uturuka mu Rwanda, Mukunzi Yannick, yiteguye gukinira Helges IF muri uyu mwaka wa 2026. Yannick ni umukinnyi ukora cyane, ugira tekinike nyinshi ndetse uzi kwita ku mukino. Aje avuye muri Sandvikens IF aherukamo aho yagiriye ibihe byiza mu myaka yashize. Ari hano gufasha ikipe kugera ku ntego zayo."
‎Mukunzi yemeje ko yahisemo kwerekeza muri iyi kipe kuko yizeye ko izamufasha kuzamura urwego rwe rw'imikinire nyuma y'igihe yari amaze atagaragara mu kibuga kubera imvune.
‎Yagize ati "Icyatumye mpitamo gukinira ni uko niyumva muri Helges. Ni ahantu heza kandi hari abantu bazi icyo bashaka. Ntekereza ko ni cyo gihe ngo hamfashe gutera imbere nk’umukinnyi. Ndashyigikiwe kandi niteguye gutanga byose muri iyi kipe mu 2026."
‎Muri iyi kipe nshya Mukunzi azanzemo Mubumbyi Bernabé basanzwe ari inshuti guhera kera bakinana muri APR FC, ndetse uyu rutahizamu akaba aherutse kongera amasezerano y'umwaka umwe muri Helges IF.
‎Mukunzi w'imyaka 30 ni umwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bamaze igihe kinini bakina i Burayi, aho yamaze imyaka itandatu muri Sandvikens IF ndetse akayifasha kuzamuka iva mu Cyiciro cya Gatatu. 
‎N'ubwo yagize ibihe byiza muri iyi kipe, uyu mukinnyi yagowe cyane n'imvune y'ivi (ligament croisé) yagize inshuro ebyiri zikurikiranya zatumye amara imyaka ibiri adakina umupira w'amaguru.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now