Myugariro w'Umunya-Sénégal, Youssou Diagne, wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports yahagurutse i Kigali asubira iwabo, atangaza ko ibiganiro by'amasezerano mashya bikomeje binyuze ku umuhagarariye ndetse yemeza ko Imana ari yo izagena niba azagaruka.
Uyu wahoze ari kapiteni w'iyi kipe yambara ubururu n'umweru ari mu bakinnyi batatu bahagurutse ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026. Yagendanye na Ben Aziz Dao ndetse na Joachim Vigninou nyuma y'uko amakuru atangajwe yemeza ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kutabongerera amasezerano ngo bakomezanye mu mwaka utaha w'imikino.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere yo kurira indege, Diagne yagaragaje ko agifite icyizere cyo kugaruka muri Murera kuko ibiganiro bitararangira burundu.
Yagize ati "Ntekereza ko nta kibazo gihari. Twe nk'abakinnyi b'umupira w'amaguru tugomba kwita ku byo mu kibuga. Ibisigaye uhagarariye inyungu zanjye n'abayobozi barabikurikirana. Ntekereza ko bari kuganira."
Uyu myugariro wagerageje kwitwara neza mu gihe yamaze muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru, yakomeje asobanura ko urugendo rwe rw'uyu mwaka rwarangiye neza kandi agiye kuruhuka agategereza ibizakurikira.
Ati "Kuri njye nk'umukinnyi, umwaka w'imikino warangiye. Ngomba gusubira mu gihugu cyanjye nkaruhuka neza, ibisigaye ni Imana izagena niba nzagaruka cyangwa ntazagaruka."
Yagarutse ku mpinduka zikomeje kuba muri iyi kipe, ashimangira ko ziba mu makipe yose akomeye ndetse asaba abafana gushyigikira ubuyobozi bushya bwa Gikundiro kuko bushobora kuzabageza ku byiza.
Yagize ati "Muri iki gihe Rayon Sports yahinduye ubuyobozi bwayo. Ntekereza ko ubuyobozi bushya bushobora kuzana ibyiza Imana ibishatse."
Yasoje ashimira urukundo rudasanzwe yeretswe mu myaka ibiri yari ahamaze, anaha impanuro abakunzi b'iyi kipe.
Ati "Ndashimira abaturage n'abafana ku byo batugejejeho byose. Nta magambo mfite yo kubashimira, gusa inama nto nabaha ni ukudatererana ikipe yanyu. Mugomba guhora inyuma y'ikipe ibihe byose."
