Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025, byasize Ousmane Dembélé yanditse amateka mashya, ahanini abikesha umwaka w’imikino udasanzwe yagiranye na PSG, aho yatwaranye na yo ibikombe byose bikinirwa mu Bufaransa birimo Ligue 1, Igikombe cy’Igihugu (Coupe de France) na Trophée des Champions.
Ikirenze kuri ibyo, Dembélé yafashije PSG kwegukana UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo, ndetse banagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup) cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu cyiciro cy’abagore, Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelone na Espagne, ni we wahize abandi yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka (The Best FIFA Women’s Player), ashimangira ubuhangange bwe nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa yose.
Uko Abanyarwanda batoye: Djihad na Amrouche bahurije kuri Hakimi
Kimwe n’ibindi bihugu 211 binyamuryango bya FIFA, u Rwanda rwagize uruhare muri aya matora binyuze mu batoza b’amakipe y’igihugu, ba Kapiteni ndetse n’abanyamakuru.
Mu cyiciro cy’abagabo, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, n’Umutoza Mukuru, Adel Amrouche, bombi bahurije ku mukinnyi ukomoka muri Maroc, Achraf Hakimi, ku mwanya wa mbere nk’umukinnyi mwiza w’umwaka.
Ku rutonde rwa Bizimana Djihad, yakurikijeho Ousmane Dembélé (2) na Lamine Yamal (3).
Ku rundi ruhande, Adel Amrouche we yahaye umwanya wa kabiri Kylian Mbappé, naho uwa gatatu awushyiraho Mohamed Salah.
Mu cyiciro cy’itangazamakuru, Nsabimana Eddie wa The New Times, we yajyanishije n’intsinzi, atora Ousmane Dembélé ku mwanya wa mbere, akurikizaho Lamine Yamal na Kylian Mbappé.
Casa Mbungo yabonye Lucy Bronze nka nimero ya mbere
Mu cyiciro cy’abagore, Umutoza w’Amavubi y’abagore, Casa Mbungo André, ntiyagaragaye mu batoye Aitana Bonmatí wegukanye igikombe. We yahisemo guha amanota yose Lucy Bronze (1), akurikizaho Alexia Putellas (2) na Temwa Chawinga (3).
Kapiteni w’Amavubi y’abagore, Ndakimana Angéline, we yatoye Sandy Baltimore ku mwanya wa mbere, Patri Guijaro aba uwa kabiri, naho Leah Williamson aza ari uwa gatatu.
Umunyamakuru Annet Mugabo Kamukama we yatoye Alessia Russo, Leah Williamson na Clàudia Pina.
Luis Enrique na Wiegman bemejwe nk’abatoza b’umwaka
Umutoza wa PSG, Luis Enrique, ni we wegukanye igihembo cy’umutoza mwiza mu bagabo (The Best FIFA Men’s Coach), abikesha ibikombe byose yahesheje iyi kipe yo mu Bufaransa.
Muri iki cyiciro, Kapiteni w’u Rwanda, Djihad Bizimana na Nsabimana Eddie bombi bamushyize ku mwanya wa mbere.
Mu bagore, igihembo cyahawe Sarina Wiegman utoza Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, wanaje ku mwanya wa mbere mu majwi yatanzwe n’umunyamakuru Annet Kamukama.
Mu banyezamu, Gianluigi Donnarumma kuri ubu ubarizwa muri Manchester City, ni we wegukanye igihembo cy’umunyezamu mwiza (The Best FIFA Men’s Goalkeeper).
Iki gihembo yagikesheje ahanini ibyo yakoze mu mwaka w’imikino ushize ubwo yari akiri muri Paris Saint-Germain isanzwe yamamaza "Visit Rwanda", aho yari inkingi ya mwamba mu izamu.
Kapiteni wa Argentine, Lionel Messi, yatoye Ousmane Dembélé ku mwanya wa mbere, akurikizaho Kylian Mbappé na Lamine Yamal. Ni mu gihe Cristiano Ronaldo atagaragaye mu batoye ku ruhande rwa Portugal, ahubwo inshingano zo gutora zahawe Bernardo Silva wahisemo Vitinha, Nuno Mendes na Ousmane Dembélé.
Ibihembo by’ibitego byiza (Puskás Award):
- Abagore: Lizbeth Ovalle (Orlando Pride / Mexique).
- Abagabo: Santiago Montiel (Independiente / Argentine).
Ikipe y’umwaka (FIFA FIFPRO Men’s World 11) yiganjemo abakinnyi ba PSG n’abakiri bato bigaragaje:
Donnarumma, Achraf Hakimi, William Pacho, Virgil van Dijk, Nuno Mendes, Cole Palmer, Jude Bellingham, Vitinha, Pedri, Lamine Yamal na Ousmane Dembélé.
Gutanga ibi bihembo byashingiwe ku majwi y’abatoye barimo abatoza n’abakapiteni b’amakipe y’ibihugu, itora ryo kuri internet ry’abafana ndetse n’abanyamakuru bahagarariye abandi, aho buri cyiciro cyabarirwaga 25%.
Leave a Comment