Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, yasabye abanyamakuru b'imikino mu Rwanda guhagarika gushimagiza cyane abakinnyi be bakiri bato, kuko byatumye bumva baragezeyo bigashyira akadomo ku musaruro mwiza bari batangiye gutanga muri shampiyona.
Uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, nyuma y'uko Kiyovu Sports itsindiwe kuri Kigali Pelé Stadium na Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League.
Uyu wabaye umukino wa kabiri wikurikiranya iyi kipe itsindwa muri shampiyona, nyuma y'uko yari iherutse gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1, ndetse ikaba yari iheruka no gusezererwa na APR FC mu Gikombe cy'Amahoro.
Muri rusange, Kiyovu Sports imaze imikino ine idakora ku ntsinzi kuko yaganyije ibiri itsindwa ibindi bibiri.
Haringingo yasobanuye ko gutsindwa na Marine FC byaturutse ku kwirara mu minota ya nyuma y'igice cya mbere, nyamara mu minota 15 ibanza bari babonye uburyo bwashoboraga kubafasha kuyobora umukino.
Nubwo yaburaga abakinnyi batanu b'inkingi za mwamba, yashimangiye ko ikibazo atari abasigaye ahubwo ari imyumvire yabo yahindutse.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Haringingo yagize ati "Dufite ikipe y’abakinnyi bakiri bato, ahubwo namwe ni ukumfasha, mwabagize ibihangange bamwe na bamwe mu bakinnyi bari barazamutse basubira hasi kuko bumvise ko bagezeyo. Ndabasabye mwe abanyamakuru, nimureke gutaka abakinnyi cyane. Murabavuga bakumva ari ibitangaza ntibumve, bagasuzugura kandi umupira iyo uwusuzuguye wo ugusuzugura birenze."
Abajijwe ku kuba ikipe ye imaze kwinjizwa ibitego bine mu mikino ibiri gusa, nyamara yaratangiye umwaka iri mu makipe yugarira neza, umutoza yagaragaje ko n'umunyezamu we James Desire yiraye bitewe n'isura yahawe mu itangazamakuru.
Yavuze ko hari urwego itangazamakuru ryashyizeho abakinnyi batararugeraho, abasaba kubivuga mu mazina yabyo aho guca ku ruhande.
Yongeyeho ati "Mbere twakinnye nk’ikipe tubona amanota, ubu dutangiye kuba inyenyeri. Umupira ntukunda agasuzuguro, iyo ushatse kwizamura umupira urakunanira. Ni ubwa mbere dutsinzwe ibitego bibiri mu mikino hafi itatu ikurikiranye."
Nyuma y'uyu musaruro mubi, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa munani n'amanota 33, ikaba isumbanya inota rimwe gusa na Marine FC yahise ifata umwanya wa cyenda.
Urugendo rurakomeza kuri Kiyovu Sports isubira mu kibuga ku Cyumweru ihura na AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Leave a Comment