Myugariro wa Manchester United, Lisandro Martínez, yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yavuzweho byinshi yo kunenga ubuyobozi bw’iyi kipe.
Nyuma yo gutsindwa na Atlético Madrid mu mukino wa UEFA Champions League wabaye ku wa Kabiri, Martínez yavuze ko ubuyobozi bwa Manchester United bwahaye umutoza Michael Carrick abakinnyi badahagije kugira ngo abashe guhangana n’andi makipe.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku wa Kane, uyu munya-Argentine yasohoye itangazo risaba imbabazi.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Martínez yagize ati: “Uyu munsi nagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza. Byari ibiganiro byiza cyane, byaduhaye umwanya wo kungurana ibitekerezo no kuvuga ku byabaye nyuma y’umukino wo ku wa Kabiri.”
Yakomeje agira ati: “Buri wese azi ko ndi umuntu ugira ishyaka kandi nkunda umupira w’amaguru cyane. Umujinya n’agahinda natewe no gutsindwa byatumye mvuga uko numvaga meze, ariko ahari n’igihe nabivugiye ntibyari bikwiye. Ni yo mpamvu nshaka gusaba imbabazi.”
Amakuru avuga ko Martínez yanahawe igihano cy’ihazabu kubera ayo magambo yavugiye mu ruhame.
Umutoza Michael Carrick ategerejwe mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatanu, mbere y’umukino Manchester United izakiramo Leeds United ku Cyumweru saa 14:00, ku isaha y’u Bwongereza.
Manchester United izaba igiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsinda imikino ibiri gusa muri icyenda yakinnye muri uyu mwaka w’imikino, ikaba iri ku mwanya wa 13 muri Premier League n’amanota atandatu mu mikino itandatu.
Nyuma yo gutsindwa na Atlético Madrid, Martínez yari yavuze ko yiteze ko Manchester United ishora amafaranga menshi mu kugura abakinnyi, anenga Jason Wilcox, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya tekiniki muri iyi kipe, avuga ko yari akwiriye gukora ibirenze ibyo yakoze.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 nyuma yaje kwemera ko yavugiye mu burakari no mu gahinda, ashimangira ko agifitiye icyizere bagenzi be bakinana, umutoza ndetse n’abandi bose bakora kugira ngo Manchester United itere imbere.
Roy Keane wahoze ari kapiteni wa Manchester United, ubwo yavugaga kuri iki kibazo muri podcast The Overlap, yavuze ko ibibera muri iyi kipe bisa n’“akajagari”.
Mu itangazo rye ryo ku wa Kane, Martínez yongeyeho ati: “Ikipe yacu iba imeze neza iyo twese twunze ubumwe, kandi nemera ko amagambo navuze muri ako kanya atafashije mu kubigeraho.”
Yavuze ko azi ko buri wese muri Manchester United ari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi kipe igere ku ntego yayo yo kongera kwegukana ibikombe no guha abafana ibyishimo bikwiye.
Yasoje agira ati: “Iki kibazo tumaze kugisiga inyuma, ubu twese twibanze ku gutsindira hamwe.”
Nubwo ikibazo cy’amagambo ye gifatwa nk’icyarangiye, ntiharamenyekana niba Carrick azamushyira mu bakinnyi bazakina na Leeds United.
Ikindi kandi, hari ugushidikanya gukomeye ku hazaza h’uyu myugariro muri Manchester United.
Amasezerano ye azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, ariko ikipe ifite uburenganzira bwo kuyongerera umwaka umwe.
Nubwo ikibazo cy’amagambo ye cyafunzwe, ubuyobozi bwa Manchester United buracyafata icyemezo ku kuba bwakoresha ubwo burenganzira bwo kongera amasezerano ye cyangwa bukabireka.
Leave a Comment