Messi yongeye kwandika amateka muri Amerika
Messi yongeye kwandika amateka muri Amerika
Rutahizamu w’igihangange Lionel Messi yongeye kwandika amateka, atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego, bifasha Inter Miami gutsinda Vancouver Whitecaps ibitego 3-1, yegukana igikombe cya mbere cya Shampiyona (MLS Cup) kuva yashingwa.

Uyu mukino wa nyuma wabereye i Fort Lauderdale muri Leta ya Florida, washyize iherezo ku rugendo rw’imyaka ibiri n’igice Messi amaze muri iyi kipe ataragera ku ntego yari yarihaye yo kuyihesha igikombe gikomeye kurusha ibindi muri Amerika.

Inter Miami yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa munani ku gitego Vancouver yitsinze. Gusa, ibintu byaje guhinduka ku munota wa 60 ubwo Ali Ahmed yishyuriraga Vancouver Whitecaps, bituma imitima y’abafana ba Miami itangira gudiha.

Icyakora, ubuhanga bwa Lionel Messi bwongeye gukora ikinyuranyo. Ku munota wa 72, Messi yibye umupira ba myugariro, awucisha mu mwanya muto awuhereza mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, Rodrigo De Paul, ahita ashyiramo igitego cya kabiri cyagaruye icyizere.

Mu minota y’inyongera (90+6), Tadeo Allende yashyizemo agashinguracumu, nabwo ku mupira mwiza yahawe na Messi, bishimangira intsinzi ya 3-1.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Messi yavuze ko yari abinyotewe cyane nyuma yo gusezererwa nabi umwaka ushize.

Yagize ati "Umwaka ushize twasezerewe hakiri kare. Uyu mwaka, gutwara MLS yari imwe mu ntego zacu z'ingenzi. Ikipe yakoze akazi gakomeye, wari umwaka muremure urimo imikino myinshi, ariko twabashije kubyitwaramo neza."

Kuri David Beckham, umwe mu baherwe b’iyi kipe, ibi byari inzozi yari amaranye imyaka 12 kuva yasezera ku gukina umupira w’amaguru agatangira umushinga wo gushinga iyi kipe.

Beckham yagize ati "Messi ntiyaje hano kuryoshya gusa cyangwa gutembereza umuryango we i Miami. Yaje hano gutsinda, kandi ibi ni byo Leo asanzwe azwiho. Ni umutsinzi."

Iki gikombe kibaye icya 47 Lionel Messi yegukanye mu rugendo rwe rwa ruhago, ibikomeza gushimangira agahigo ke nk’umukinnyi ufite ibikombe byinshi ku Isi.

Gusa, uyu mukino wari n’umwanya w’amarira n’ibyishimo kuri Sergio Busquets na Jordi Alba, abakinnyi bakinanye na Messi igihe kinini muri FC Barcelona, kuko basezeye kuri ruhago bishimira kugenda bamanitse igikombe.

Inter Miami ibaye ikipe ya 16 yegukanye iki gikombe mu mateka y’imyaka 30 ya MLS, ikaba izatangira umwaka utaha ifite intego yo kukigumana, dore ko izaba ikinira muri stade nshya iri hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Miami.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now