Uyu Mufaransa w’imyaka 58 uje gusimbura Afhamia Lotfi, yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere y'umupira w'amaguru muri Rayon Sports, Irambona Eric ndetse n'umunyamakuru wayo Wasili, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mbere yo kwerekeza kuri hoteli ngo aruhuke.
Mu magambo make yavuze akigera ku butaka bw’u Rwanda, Ferry yagaragaje inyota yo gutangira akazi, ashimangira ko yishimiye gutoza imwe mu makipe afite abafana benshi.
Yagize ati “Ndishimye kuba ndi hano. Nta byinshi navuga ubu, ariko niteguye gukora amateka muri iyi kipe.”
Nta gutegereza, akazi ka Bruno Ferry karatangira uyu munsi.
Biteganyijwe ko uyu mutoza aza kuba ari muri sitade ya Kigali Pelé Stadium kuri uyu mugoroba guhera saa 18:30, areba umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona Rayon Sports yakiramo Gorilla FC.
Uyu mukino uramuha ishusho ya mbere y’abakinnyi agiye gutoza, aho azafatanya n’abungiriza be, Lomami Marcel na Haruna Ferouz, basanzwe bamenyereye iyi kipe.
Bruno Ferry aje muri Rayon Sports itorohewe n’umusaruro muke mu mikino iheruka, aho abakunzi bayo bategereje ko ubunararibonye bwe bwafasha ikipe kugaruka mu ruhando rwo guhatanira ibikombe.
Uyu mutoza si mushya mu mupira wa Afurika n’Akarere ka CECAFA, kuko yatoje amakipe akomeye nka AS Vita Club (RDC) na Azam FC (Tanzania).
Ibi nibyo Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aherutse gushimangira ko byatumye bamuhitamo kugira ngo ahesha ikipe igikombe kimwe mu bihatanirwa uyu mwaka.
Biteganyijwe ko nyuma y’umukino wa Gorilla FC, Ferry azahita atangira imyitozo yitegura imikino isoza igice cya mbere cya Shampiyona ndetse n'uwa 'Super Coupe' Rayon Sports izakinamo na APR FC tariki 10 Mutarama.
Leave a Comment