Ntore habimana wa APR BBC yavuze ko yatunguwe n’ibihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, ashimangira ko atigeze yanga gukinira Ikipe y’Igihugu ahubwo ko habayeho kutumvikana ku bijyanye n’igihe cyo kwitabira umwiherero ndetse n’ubuzima bwe.mu kiganiro yagiranye ma RBA
Ku bijyanye n’ibihano, yavuze ko we namugenziwe mpoyo axel babimenyeshejwe n’ikipe yabo nyuma y’uko ishyirahamwe ribyoherereje APR BBC, ibintu yavuze ko byabatunguye cyane.
Yagize ati: “Twari tuvuye mu myitozo y’Ikipe y’Igihugu ubwo twabimenyaga. Byaradutunguye cyane. Nyuma yaho twagerageje kuganira n’abayobozi b’ikipe y’igihugu kugira ngo ikibazo gikemurwe mu bwumvikane, ariko twaje kubona ibiganiro bitari gutanga umusaruro twifuzaga.”
Uyu mukinnyi yavuze ko mbere y’umwiherero habaye inama imwe gusa hagati yabo n’abayobozi b’ikipe y’igihugu. Muri iyo nama bahawe ubutumire bwo kwitabira umwiherero ndetse banaganirizwa ku mafaranga bari guhabwa.
Yasobanuye ko atigeze asaba amafaranga y’inyongera, ahubwo yasubije ku cyo yari yahawe atanga igitekerezo cye.
Ati: “Sinigeze nsaba ikintu icyo ari cyo cyose. Nababwiye gusa uko ubuzima bwanjye bwari buhagaze kuko nari mfite ikibazo cya plantar fasciitis ku kirenge, imvune namaze igihe mfite kuva umwaka ushize. Abaganga bari bagaragaje ko nagombaga gusiba imyitozo itatu ya mbere.”
Yongeyeho ko atigeze yanga kwitabira imyitozo yose yari yasabwe, bityo ngo atumva impamvu yafatiwe ibihano.
Yagize ati: “Nari nkiri mu myitozo yose nasabwe kwitabira. Sinigeze mvuga ngo oya cyangwa ngo nange gukinira u Rwanda. Mu myaka irenga itanu maze nkina mu Ikipe y’Igihugu, nakinnye amarushanwa menshi arimo Afrobasket, amajonjora y’Igikombe cy’Isi ndetse n’imikino yabereye muri Tanzania, Morocco, Tunisia, Senegal n’ahandi. Ntekereza ko byari bikwiye ko habaho ibiganiro aho gufata icyemezo cyihuse
Yagarutse kandi ku kibazo cy’ubwishingizi bw’abakinnyi bakina mu makipe y’igihugu, avuga ko hari byinshi bitarasobanuka.
Yagize ati: “Hari ibintu byinshi bitarasobanuka ku bijyanye n’uko umukinnyi arengerwa igihe akomeretse ari mu ikipe y’igihugu. Niba nagira imvune ikomeye kandi amasezerano yanjye n’ikipe akaba ari hafi kurangira, sinzi niba ikipe y’igihugu yakomeza kunyitaho no kwishyura ubuvuzi bwanjye. Ni yo mpamvu tugomba kwitwararika cyane iyo dufite ibibazo by’ubuzima.”
Uyu mukinnyi asoje ashimangira ko we na APR BBC bazakomeza gushaka uko baharanira uburenganzira bwabo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kuko bemeza ko ibihano bafatiwe bidafite ishingiro.
Leave a Comment