Ikipe ya Police WFC yegukanye Igikombe cy'Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore gitegurwa na FERWAFA nyuma yo gutsinda Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze kuri iki Cyumweru.
Uyu mukino wari uhuje amakipe abiri ayoboye urutonde rwa Shampiyona y'Abagore warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota isanzwe bituma Police WFC ihabwa igikombe giherekejwe na miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.
Iminota ya mbere y'umukino yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi ariko abanyezamu Ndakimana Angéline wa Rayon Sports na Mutuyimana Elizabeth wa Police WFC bakora akazi gakomeye barinda amazamu yabo.
Uburyo bukomeye bwabonetse burimo ishoti rya Uzayisenga Lydia ryakuwemo n'umunyezamu wa Rayon Sports ndetse na coup-franc ya Niyonshuti Emelance yagiye hejuru y'izamu.
Nyuma y'iminota 90 amakipe ananiwe kwisobanura hitabajwe za penaliti kugira ngo haboneke uwegukana igikombe.
Ukwikunda Jeannette yateye hanze penaliti ya nyuma ya Rayon Sports bitanga amahirwe kuri Niyubahwe Amina winjije neza penaliti yahesheje ikipe y'abashinzwe umutekano intsinzi nyuma y'uko bagenzi be barimo Igirima Rehema Nicole na Nikuze Angélique bari babanje kwinjiza izabo neza.
Uyu mukino witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien.
Mbere y'uyu mukino habaye uwo mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 20 warangiye ATEFOP inganyije na Nemba TSS 0-0, aho buri kipe yahawe imipira icumi yo gukina.
Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice wari witabiriye ibi birori yavuze ko guteza imbere umupira w'abagore ari inshingano zikomeye z'iri shyirahamwe.
Yagize ati "Ni umunsi mpuzamahanga ubaho ku rwego rw'Isi cyane cyane n'insanganyamatsiko yacu igira iti 'umugore ni uw'agaciro', bigaragaza agaciro k'umugore ariko uhereye ku mwana w'umukobwa."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko FERWAFA izajya itoranya akarere kihariye buri mwaka kugira ngo barusheho gushishikariza abakobwa kwitabira imikino.
Ni ku nshuro ya gatatu hakinirwaga iki gikombe aho Police WFC isimbuye Rayon Sports WFC yari yegukanye icya 2025 ubwo yatsindaga Indahangarwa WFC ibitego 2-0.
Leave a Comment