Al Hilal ituzuye yakosoye Mukura VS muri Shampiyona

Al Hilal ituzuye yakosoye Mukura VS muri Shampiyona

Al Hilal ituzuye yakosoye Mukura VS muri Shampiyona

Al Hilal ituzuye yakosoye Mukura VS muri Shampiyona
Al Hilal Omdurman y'abakinnyi 10 yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona y'u Rwanda wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukuboza 2025, saa Kumi n'Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium. 

Mukura y'umutoza Nshimiyimana Canisius yari ihanzwe amaso hibazwa niba yabona intsinzi ya kabiri yikurikiranya nyuma y'aho itsindiye Bugesera FC igitego 1-0, nyuma yo kumara imikino ine yikurikiranya itabona intsinzi. 

Abakunzi b'iyi kipe y'i Butare batangiye kwizera ko byose bishoboka, ubwo ku munota wa 15 myugariro wa Al Hilal, Petros Aprocius, yerekwaga ikarita itukura yatumye asohoka kare mu kibuga. 

Icyakora Abanye-Sudani ntibakomwe mu nkokora n'ibyo, ngo babure kwerekana ubuhangange bwabo. Ku munota wa 44, Adama Coulibali yafunguye amazamu, bajya kuruhuka bayoboye igice cya mbere. 

Mu gice cya kabiri, Mukura VS yakoze impinduka mu busatirizi bwayo ngo irebe ko yagombora, yinjiza mu kibuga abarimo Jordan Dimbumba, Samuel Pimpong na rutahizamu Mutsinzi Patrick, ariko ntibyatanze umusaruro. 

Ibitandukanye n'ibyo, Al Hilal yakinaga neza nk'aho yuzuye, yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Flomo ku munota wa 75. Uyu rutahizamu ni na we uheruka gutsinda Gasogi United ibitego bibiri mu mukino yanabayemo Umukinnyi w'Umukino (man of the match).

Umukino warangiye nta zindi mpinduka zibayemo. Al Hilal ibonye intsinzi ya kabiri muri Shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC 0-0 mu mukino wa mbere yakinnye, mbere yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-0.

Iyi kipe yambara ubururu n'umweru izakurikizaho Bugesera FC mu mukino uzaba tariki 11 Ukuboza, mu gihe Mukura VS izakira Gicumbi FC tariki 14 Ukuboza.
















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now