Al Hilal Omdurman yo muri Sudani yatangaje ko kwinjira muri Stade Amahoro ku mukino iyi kipe izakiramo MC Alger mu matsinda ya CAF Champions League ari ubuntu.
Uyu mukino ufungura iy'amatsinda y'uyu mwaka uzaba ku wa Gatanu, tariki 21 Ugushyingo 2025, saa Cyenda z'igicamunsi.
Al Hilal yasabye Abanyarwanda kuyishyigikira igira iti "Dutegereje inkunga no kudutera imbaraga kwanyu ku mukino dufite kuri uyu wa Gatanu, uzaduhuza na MC Alger kuri Stade Amahoro."
Iyi kipe yo muri Sudani iri mu itsinda C rya CAF Champions League hamwe n'amakipe arimo Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo, MC Alger yo muri Algerie bazakina ndetse na Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itozwa na Guy Bukasa watoje Gasogi United, Rayon Sports na AS Kigali.
Nubwo iyi kipe na ngenzi yayo Al-Merrikh zasabye kandi zinemererwa gukina muri Rwanda Premier League kubera ko iwabo muri Sudani nta shampiyona ihaba kuva mu 2023, kubera intambara, ntabwo zari zatangira gukina bitewe n'uko zigitegereje uruhushya rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF).
Icyakora mu kwitegura MC Alger, yakinnye imikino ya gicuti irimo uwo yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 ndetse n'uwo yanganyijemo n'Amavubi y'abakina imbere mu gihugu mu mpera z'icyumweru gishize, 0-0.
MC Alger yo yamaze no kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, iri mu bihe byiza kuko mu mikino umunani ya Shampiyona imaze gukina yanganyijemo umwe gusa, itsinda iyisigaye yose.







