Al Hilal yahereye kuri AS Kigali itsinda amakipe yo mu Rwanda

Al Hilal yahereye kuri AS Kigali itsinda amakipe yo mu Rwanda

Al Hilal yahereye kuri AS Kigali itsinda amakipe yo mu Rwanda

Al Hilal yahereye kuri AS Kigali itsinda amakipe yo mu Rwanda
Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Mbere. 

Ibitego bya Al Hilal byatsinzwe na Mohamed Abdel Rahman ku munota wa 22, naho Rudasingwa Prince yitsinda icya kabiri ku munota wa 39. 

Nubwo AS Kigali yagerageje kwitwara neza mu gice cya kabiri, ntiyabashije kubona igitego. 

Ni umukino wa mbere Al Hilal SC ikiniye mu Rwanda nyuma yo kwemererwa gukina Shampiyona y’u Rwanda, ndetse ikaba imaze hafi ibyumweru bibiri ihageze.

Mu mizo ya mbere, uyu mukino wagombaga kuba uwa Shampiyona, ariko bitewe n'uko Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) itarasubiza Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh SC iyemerera gukina Rwanda Premier League, byarangiye uyu mukino uhindutse uwa gicuti mu rwego rwo gufasha iyi kipe yo muri Sudani kwitegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League aho izatangira yakira MC Alger tariki ya 21 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro.

























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now